BREAKING

Imikino

Barinndwi basezerewe mu myitozo y’ Amavubi ari kwitegura Sudani y’ epfo.

Ikipe y’ igihugu Amavubi ikomeje umwiherero irimo wo kwitegura umukino ifitanye na Sudani y’ epfo mu mikino y’ ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kwitabira CHAN 24.

Amavubi akomeje imyitozo yitegura Sudani y’ epfo

Kuri ubu rero iyi kipe ikaba yamaze gusezerera abagera kuri barindwi mu bakinnyi 31 yari yatangiranye iyi myitozo. Abakinnyi basezerewe kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2024 akaba ari  Benedata Janvier, Usabimana Olivier, Nshimiyimana Yunussu, Mugiraneza Frodouard, Bizimana Yannick, Habimana Yves na Niyonzima Olivier Seifu.

Bamwe mu bakinnyi b’Aamvubi ya CHAN 2024

Si aya makuru gusa kandi ari kuvugwa muri iyi kipe kugeza ubu, dore ko Yves Rwasamanzi usanzwe utoza Marine FC wari wagennwe ngo abe umutoza wungirije w’ Amavubi na we yamaze gusezera kuri iyi mirimo, akaba yarasabye uruhushya avuga ko hari ibindi bye bwite agiye kwitaho.

Kuri ubu rero Sosthene Hitimana umutoza wa Musanze FC akaba ari we wahise asimbuzwa Yves Rwasamanazi.

Umutoza Sosthene Hitimana yagizwe umutoza wungirije w’ Aamavubi

Ku mwanya w’ umutoza wungirije w’ Amavubi, Sosthene akaba agiye kungiriza Jimmy Mulisa wabaye agizwe umutoza mukuru w’agateganyo w’ Amavubi, kuko usanzwe ari umutoza mukuru Umudage Torsten Frank Spittle yagiye iwabo mu birihuko.

Amavubi ari kwitegura imikino ibiri azayahuza na Sudani y’ epfo aho ubanza uteganyijwe ku itariki 22 Ukuboza I Juba muri Sudani y’ epfo na ho uwo kwishyura ukazabera I Kigali kuwa 28 Ukuboza 2024.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts