Banki ya Kigali yahawe igihembo cya FiRe (Financial Reporting 2025) gihabwa banki ikorera mu mucyo, ifite ubuyobozi bwiza, ndetse itanga amakuru ku bijyanye n’imari.
Ni igihembo gitangwa n’inzego zitandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba zirimo Urwego rugenzura isoko ry’imari n’imigabane muri Kenya (CMA), Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga muri Kenya (ICPAK), NSE (Nairobi Securities Exchange), urwego rushinzwe ibijyanye n’ikiruhuko cy’izabukuru (RBA) n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe imari muri Banki ya Kigali, Anita Umuhire, yavuze ko gutsindira iki gihembo ari ikimenyetso cy’ubunyamwuga bakoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ati “Ni ikimenyetso cy’uburyo dukorera mu mucyo kandi ibi ntabwo biri bwongere icyizere cy’abakiliya bacu gusa, ahubwo birashyiraho n’urugero mu rwego rw’imari mu Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko iki gihembo bagikesha abakiliya babo.
Ati “Iki gihembo tugituye abakozi bacu, abagenzuzi, abafatanyabikorwa n’abakiliya bacu bose badutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane buri mwaka. Iki gihembo kiradutera imbaraga zo gukomeza gukora neza ibyo dukora byose.”
Iki gihembo cya FiRe Banki ya Kigali yatwaye gihabwa banki zitwaye neza muri Afurika y’Iburasirazuba, aho cyatanzwe ku nshuro yacyo ya 18.
Banki ya Kigali imaze imyaka igera kuri 59 kuko yatangiye mu 1966. Yagiye ihabwa ibihembo bitandukanye birimo kuba banki nziza mu Rwanda, binyuze mu ntego zayo zo guteza imbere abantu ku giti cyabo, ibigo bito n’ibiciriritse, inganda n’ibigo binini, n’abandi.









