BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitiki

Australia: Minisitiri Nduhungirehe yifatanyije n’ Abanyarwanda kwizihiza Umuganura.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Abanyarwanda baba muri Australia, kugira uruhare mu rugamba rwo guteza imbere igihugu no gusigasira umuco nyarwanda.

Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda batuye muri Australia mu birori byo kwizihiza Umuganura.

Ibirori byabereye muri Brisbane bihuza abarenga 300 barimo Abanyarwanda batuye n’abakorera muri Australia, inshuti z’u Rwanda n’abaturage bo muri icyo gihugu, birangwa n’imbyino gakondo, kugaragaza umuco w’u Rwanda, gusangira amafunguro nyarwanda n’ibindi.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yatanze intashyo za Perezida Paul Kagame, anashimira Abanyarwanda baba mu mahanga kuba baragize uruhare mu matora aheruka kandi bagakomeza kuzirikana igihugu cyabo.

Yashimye kandi abitabiriye icyo gikorwa abasaba gushyira imbere ibintu bine by’ingenzi birimo kubaka ubumwe no gusigasira umuco nyarwanda.

Ati “Abanyarwanda bagomba kuzirikana ibintu bine by’ingenzi, kuba umwe, gukunda igihugu no kukirwanirira, gushora imari mu Rwanda no gusigasira umuco nyarwanda.”

Yakomeje ahamagarira Abanyarwanda baba mu mahanga kugira uruhare mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Ati “Kugera ku cyerekezo cy’u Rwanda bizaba umusaruro wo guhuza imbaraga. Byaba mu kuzana ubumenyi bwanyu, abo muziranye nabo, ibitekerezo by’ishoramari, buri ruhare rwose ni ingenzi. Dufatanyije twakubaka u Rwanda twifuza.”

Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo) bari barakuyeho imihango yose ikomeye n’ubwiru mu Rwanda.

Kwizihizanya n’Abanyarwanda batuye muri Australia Umuganura ni bimwe mu byagize urugendo rwa Minisitiri Amb. Nduhungirehe muri icyo gihugu aho yabashije guhura n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, abacuruzi n’abahagarariye sosiyete Sivili bitabiriye inama izwi nka Australian Leadership Retreat.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts