Umugabo witwa Munderere Viateur w’ imyaka 40 amavuko afite inkuru benshi bakwita iy’ igitangaza ari ko nanone y’ ukuri.
Ni nyuma y’ uko yiteje imbere akaba atunze iby’agaciro ka miliyoni 300 nyamara yari yarigeze kubatwa n’ ibiyobyabwenge ndetse akanajyanwa Iwawa.
Munderere Viateur numa yo kubura ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yanyuze mu buzima bubi cyane kandi bugoye nk’ uko byagendekeye benshi bahuje amateka.
Ibyamubayeho muri Jenoside byamugizeho ingaruka zikomeye, agira ihungabana rikomeye, ndetse aza no kwisanga akoresha ibiyobyabwenge ndetse byaranamubase.
Ibi ariko siko byaje guhora aka ya ndirimbo, kuko mu 2012 yafashwe akajyanwa mu kigo ngororamuco cy’ Iwawa aho Munderere yamaze amazi umunani agororwa.
Icyo gihe cyose yamaze Iwawa, yakimaze afashwa kuva ku biyobyabwenge no kuba imbata yabyo. Si byo gusa kandi kuko yanahigishirijwe imyuga itandukanye ngo azabashe kugira icyo yimarira ubwo azaba asubiye mu buzima busanzwe.
Ni ko byaje kugenda koko, Munderere yavuye Iwawa ari umuntu mushya, ndetse kuva ubwo yibagirwa ikitwa ikiyobyabwenge mu mubiri we ahubwo ayoboka umurimo atizigamye ngo yiteze imbere.
Nyuma y’ igihe ashakisha ndetse akora cyane ngo yiteze imbere, Mundebere yaje kwigira inama yo kujya ku ivuko, aho ababyeyi be bakomokaga ngo abe ari ho ashyirira mu bikorwa ibyo yigiye Iwawa.
Ni uko muri 2020 atangira ibikorwa bitandukanye by’ ubuhinzi n’ ubworozi iwabo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Ruganda, Akagali ka Kinyovu, Umudugudu wa Kanyegenyege.
Mangingo aya akaba amaze kugera ku ntera ishimishije, aho Munderere Viateur ubu ahafite ibikorwa by’agaciro ka miliyoni Magana atatu z’amafaranga y’ U Rwanda (300,000,000 FRW).
Asobanura ibyo urugendo rwe, Munderere avuga ko yabashije kwiteza imbere aho yatangiye atera ibiti birenga 1,000 bya macadamia nyuma agenda ashyiramo ibindi bihingwa bitandukanye.
Ati “Ubwa mbere nateye ibiti 400 bya macadamia, ubwa kabiri ntera 600 nyuma y’aho twaje kubona ko ubutaka ari bunini kandi ko umuntu atari gutegereza imyaka igera kuri itanu yo kugira ngo umusaruro wa macadamia ube ubonetse.”
Akomeza agir ati: “Byabaye ngombwa ko njya no mu buhinzi bw’ibihingwa byerera igihe gito harimo ibinyomoro, urusenda, amashaza, ibigori n’ ibishyimbo.”

Kugeza ubu Munderere akaba afite ikigo cyitwa Ntare Community Farm gikubiyemo ibyo bikorwa byose by’ubuhinzi n’ubworozi harimo ibiti bya macadamia, ibinyomoro, urusenda, amashaza, ibigori n’ibishyimbo,
Si ibyo gusa kandi kuko anahafite n’ ubworozi bwagutse, buri kuri hegitari 10 bw’ inka ndetse n’ingurube.
Iruhande rw’ ibi byose kandi yanashinze Sosiyete ifasha ba mukerarugendo yitwa Condo Tours and Travel yitiriye izina rya se, ndetse n’indi ituganganya umusaruro wa Kawa.
Inkuru ya Viateur Munderere, ikaba ari isomo ryiza n’ igihamya ko hamwe n’ ubushake, umurava, ubudaheranwa no kwemera guhinduka, umuntu yagera kuri byinshi nyuma y’ubuzima bugoye n’ amateka ashaririye yaba yaranyuzemo.