Umutoza akaba n’umunyabigwi mu gutoza cyane ko yatoje ikipe ya Arsenal imyaka myinshi Arsene Wenger yishongoye bikabije ku Ikipe ya Real Madrid nyuma yo gusezererwa na Arsenal.
Arsene Wengeranagnira n’itangazamakuru yagize ati ”Uko ubuzima bwakubana bubi kose, ukumva isi yagutaye, ntuzibagirwe nta gato uzibuke ko hari ikipe yatsinzwe ibitego 3-0 maze igasezeranya abakunzi bayo n’isi yose gukora Remontada ,Iyo kipe yiyita umwami w’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi, yari yasabye abakunzi bayo gukubita bakuzuza Stade yabo, ishyiraho itegeko ryo gufunga igisenge kugirango batere ubwoba uwo bahanganye ndetse iyo kipe ikavuga ngo iminota 90′ ku kibuga Santiago Bernabeu ni myinshi kuri bo kugirango babe bakoze amateka yo gutsinda ibitego byinshi bibahesha gukomeza mu cyiciro gikurikiraho”
Yongeyeho ko kandi byaje kurangira iyo kipe itsindiwe mu rugo arinako yahise isezererwa no mw’irushanwa
Wenger yagize ati” Uku niko kuri, amateka ntabwo agena ubu n’ahazaza, ibikombe watwaye sibyo bitsinda ibitego, ahahise hawe ntabwo hazagutabara cyane cyane iyo wahuye n’amakipe adatinya ngo ikipe zifite ibigwi” ,Ubu butumwa bwa Arsene Wenger bukurikira ubwo Umukuru w’Igihugu nyuma y’umukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League, Arsenal yatsindiye Real Madrid mu rugo ibitego 2-1, bisanga 3-0 yayitsindiye mu Bwongereza mu mukino ubanza.
Umukuru w’igihugu ubutumwa bwe yabunyujije kuri X bwagiraga buti “Mikel Arteta n’ikipe yose ya Arsenal baduteye ishema twebwe abafana n’abafatanyabikorwa. Murabikwiye. Ni uko ni uko.”
Arsenal yageze muri ½ cya UEFA Champions League yaherukagamo mu 2009. Kuri ubu, izahura na Paris Saint-Germain mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 29 Mata 2025.










