BREAKING

GospelImyidagaduroIyobokamana

Arnaud Robert Nganji yasohoye indirimbo ‘Imisozi’, ikangurira abihebye kwizera

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Arnaud Robert Nganji, yasohoye indirimbo nshya yise “Imisozi”, igaruka ku rugendo rw’umukristo n’ibigeragezo agenda anyuramo mu mibereho ya buri munsi.

Umuhanzi Arnaud Robert Nganji yasohoye indirimbo nshya

Arnaud Robert avuga ko iyi ndirimbo yayitekereje ubwo yari mu masengesho, yibuka uburyo abantu benshi banyura mu bibazo bikomeye, rimwe na rimwe bikabagora kubyihanganira cyangwa kubyitwaramo neza. Icyo gihe ngo ni bwo yumvise ubutumwa bwo guhumurizwa, bushingiye ku murongo wo muri Bibiliya uvuga ngo: “Ariko muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze” (Abaroma 8:37).

Arnaud Robert akomeje gusohora indirimbo zigize Album ye Hosanna

Mu gice cya kabiri cy’iyi ndirimbo, Arnaurd yibanda ku butumwa bwo gukomeza kwizera, asaba umuntu wese kutigera yiheba cyangwa ngo areke Yesu, kuko uko byagenda kose Kristo akiri muzima kandi ari we soko y’intsinzi n’ihumure.
Avuga ko “Imisozi” ari indirimbo yanditse agamije gukomeza imitima y’abamaze kurambirwa mu rugendo rw’ukwizera, no kubibutsa ko Imana ari yo itanga imbaraga zo gutsinda ibigeragezo byose.


Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize Album ye ya mbere yise Hosanna, ateganya kumurika mu mwaka wa 2026. Iza yiyongera ku zindi ndirimbo yamaze gusohora zirimo “Ntibazi”, “Ndakunyotewe”, “Ta Fidelité”, “Uzokwama Uri Imana” yakoranye na Florianne, ndetse na “Hosanna” yasohotse mu 2025.
Arnaud Robert Nganji yatangiye umuziki mu 2004 mu Burundi, asohora indirimbo ye ya mbere mu 2013. Ubu akaba atuye i Edmonton muri Canada aho akomereje gukora umuziki wubaka imitima. Ni umugabo wubatse, wiyemeje gukoresha impano ye mu gukiza, guhumuriza no kongera ukwizera kw’abumva ubutumwa bwe.

Reba indirimbo Imisozi ya Arnaud Robert

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts