Kuri uyu wagatatu tariki 27 Kanama 2025, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwatangaje ingengabihe y’uko amakipe azahura mu mikino ibanza mu mwaka wa 2025/2026
Ni ingengabihe igaragaza ko umukino uzabimburira iyindi ari uzahuza Gorilla FC na AS Muhanga ku wa 12 Nzeri 2025 kuri Pele Stadium.
Ni mu gihe ku munsi n’ ubundi ubanza wa Shampiyona Rayon Sports izatangira yikiranura na Kiyovu Sports ku wa 13 Nzeri 2025, saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba kuri Pele Stadium
APR FC yagombaga kuzakina umukino wayo tariki ya 14 Kanama 2025 yakira Marine FC, ariko ntabwo uyu mukino uzaba kuko iyi kipe izaba iri i Dar es Salaam muri Tanzania gukina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, riteganyijwe tariki 2 kugeza 15 Nzeri 2025.
Mu cyumweru cy’imikino y’Umunsi wa 15, APR FC izakirwa n’Amagaju, Rayon Sports yakirwe na Mukura VS. Kuko aya ari amakipe akomeye kandi akururira abafana benshi kujya mu karere ka Huye, hirinzwe gutangazwa ikibuga.
Birashoboka ko aya makipe yombi yazakirira kuri Stade Kamena, mu gihe Stade ya Huye iri mu mirimo yo kuvugurura ikibuga cyayo.
Umukino uba utegerejwe na benshi ni uhuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC na Rayons Sport, ukaba uzaba ku itariki ya 8 Ugushyingo 2025, ukazakinirwa muri Stade Amahoro i Remera.
Igikombe cya Shampiyona giheruka cyegukanywe na APR FC, kiba icya gatandatu yikurikiranya ndetse n’icya 23 mu mateka yayo.
Ingengabihe y’ imikino ibanza ya Shampiyona 2025/2026