BREAKING

Imikino

APR na Gorilla zanganyije mu mukino wa kabiri wa gicuti

Ikipe y’ Ingabo z’ Igihugu APR FC yongeye kunganya na Gorilla FC igitego kimwe kuri kimwe.
Igitego cya Aliou Souané mu minota ya nyuma, ni cyo cyafashije APR FC kunganya na Gorilla FC 1-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kamena 2025.

APR FC yabanjemo Ruhamyankiko Yvan, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude (c), Dauda Yussif Seidu, Ngabonziza Pacifique, Ruboneka Bosco, Memel Dao Raouf, Djibril Ouattara na William Togui.

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Ni mu gihe kandi Gorilla FC yo yabanjemo Muhawenayo Gad, Akayezi Jean Bosco, Nduwimana Eric, Moussa Omar, Uwimana Kevin, Victor Murdah (c), Irakoze Darcy, Masudi Narcisse, Ali Sally Yipoh, Mosengo Tansele na Nduwimana Franck

11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

Ni umukino wari witabiriwe n’abafana benshi ba APR FC bashakaga kureba ikipe yabo bwa mbere, nyuma y’uko imikino itatu iheruka yayikiniye i Shyorongi.

Gorilla FC yacubije umurindi wabo hakiri kare ubwo Mosengo Tansele yafunguraga amazamu ku munota wa munani, ku gitego yatsindiye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma y’umupira wakuweho na Omborenga uvuye muri koruneri.

11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

APR FC yihariye umupira mu minota irenga 40 yakurikiyeho, ariko abarimo Djibril Ouattara bagorwa no gutsinda aho uyu Munya-Burkina Faso yarobye umunyezamu Muhawenayo Gad, ariko umupira ugakurwaho na Uwimana Kevin mbere y’uko ujya mu izamu.

Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, APR yasimbuje, Mamadou Sy afata umwanya wa Ngabonziza Pacifique mu gihe umunyezamu Ntagisanayo Serge ayafashe umwanya wa Muhawenayo Gad ku ruhande rwa Gorilla FC.

Gorilla FC yongeye gutangira igice cya kabiri iri hejuru, ariko APR FC ni yo yabanje kubona uburyo bugana ku izamu ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina, usanga Mamadou Sy wawuteye yigaramye ujya hejuru gato.

Akayezu Jean Bosco yashoboraga gutsindira Gorilla FC ku mupira ukomeye yahinduye mu izamu, ukorwaho na Niyigena mbere y’uko ukubita igiti cy’izamu ukajya u izamu.

Hari mbere y’uko kandi Omborenga Fitina yongera guhindura umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Ruboneka Bosco awutera nabi ujya hejuru y’izamu.

Aliou Souané na Denis Omedi basimbuye Nshimiyimana Yunussu na William Togui mu minota 10 yakurikiyeho.

Omedi akigera mu kibuga, yaremye uburyo bubiri, umupira wa mbere awutera ku ruhande nyuma yo guherezwa na Ouattara mu gihe undi yinjiranye warengejwe na Ikena Duru Mercy.

Djibril Ouattara yasimbuwe na Richmond Lamptey naho Memel Dao aha umwanya Mugisha Gilbert muri APR FC yakomeje kurwana no kwishyura.

Byasabye gutegereza umunota wa 84, Aliou Souané yishyurira APR FC ku gitego yatsinze ku mupira wari uturutse kuri coup-franc yatewe na Omborenga Fitina.

Ruhumuriza Patrick yahise asimbura Nduwimana Franck ku ruhande rwa Gorilla FC naho Niyibizi Ramadhan afata umwanya wa Ruboneka Bosco muri APR FC.

Gorilla FC yahushije kandi uburyo bw’ishoti rikomeye ryatewe na Ntakirutimana Mucyo, umupira ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze mu gihe Wasaga n’uwarenze umunyezamu Ruhamyankiko.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, uba umukino wa kabiri wa gicuti anganyije dore ko yaherukaga kunganyiriza i Shyorongi ibitego 2-2.

APR FC izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, ikina na Police FC mu wundi mukino wa gicuti.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts