Ikipe y’ Ingabo z’ igihugu APR FC yatwaye igikombe cya 23 cya shamiyona y’ umupira w’amaguru hakibura umukino umwe ngo umwaka w’ imikino urangire.
Ni nyuma y’uko iyi kipe itsinze kimwe ku busa Muhazi United FC mu mukino wabereye kuri Stade y’ akarere ka Ngoma kuri uyu wagatandatu tariki 24 Gicurasi 2025.
Mu mukino wari utegerejwe na benshi Muhazi United FC yari yakiriye yabanje mu kibuga Twagirayezu Amani, Mutesasira Adamu, Kagaba Nicholas, Koumba Russel, Muhamad Kyeyune, Potty Masimango Fiston, Karanzi Joseph, Kubwimana Cedric, Murangamirwa Serge, Mbanza Caleb na Bishira Latif.

Mu gihe ku rundi ruhande APR FC yabanjemo Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Aliou Souane, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Denis Omedi na Djibril Ouattara.

Ni umukino APR FC yaje gukina ari iya mbere ku rutonde rw’ agateganyo n’ amanota 61 irusha Rayons Sport ya kabiri amanota 2. Na ho Muhazi United FC yo ikaba yari ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’ amanota 30 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Amakipe yombi yifuzaga intisnzi y’ uyu munsi ku buryo bukomeye, ariko igitego cya rutahizamu wa APR FC Djibril Ouattara ku munota wa 33 w’ umukino gisiga iyi kipe yambara umukara n’ umweru ari yo itahanye amanota atatu.

Ni amanota atatu yahise ahesha iyi kipe kwegukana shampiyona, kuko mukeba wayo Rayons Sport byari bihanganiye igikombe yo yanganyije na Vision FC ubusa ku busa, mu mukino wari wahuje ayo makipe yombi na wo wabereye I Nyamirambo kuri Pele Stadium kuri uyu wagatandatu tariki 24 Gicurasi 2025.

Kuganya kwa Rayons Sport kwatumye iyi kipe ihita igira amanota 60, mu gihe APR FC yo yagize 64 mu gihe ari umukino umwe gusa usigaye ngo shampiyona ishyirweho akadomo. Ibyaba byose rero muri uwo mukino wanyuma nta cyo byahindura ku uwatwara igikombe cya 2024-2025, kuko APR FCyamaze gushyiramo intera y’amanota ane.

APR FC iki akaba ari igikombe cya 23 cya shampiyona yegukanye, kikaba kandi ari n’ icyagatandatu yikurikiranya. Ni igikombe kandi iyi kipe itwaye gisanga icy’ Amahoro cya 2025 na cyo yatwaye muri Mata uyu mwaka, itsinze Rayons Sport 2-0

Ku rundi ruhande, Muhazi United FC yatsinzwe na APR FC, irasabwa gutsinda umukino uzayihuza n’ Amagaju FC kuwa kabiri utaha kugirango ibashe kuguma mu cyiciro cya mbere.