BREAKING

Imikino

APR FC yatwaye igikombe cya 23 cya Shampiyona hakibura umukino

Ikipe y’ Ingabo z’ igihugu APR FC yatwaye igikombe cya 23 cya shamiyona y’ umupira w’amaguru hakibura umukino umwe ngo umwaka w’ imikino urangire.

Ni nyuma y’uko iyi kipe itsinze kimwe ku busa Muhazi United FC mu mukino wabereye kuri Stade y’ akarere ka Ngoma kuri uyu wagatandatu tariki 24 Gicurasi 2025.

Mu mukino wari utegerejwe na benshi Muhazi United FC yari yakiriye yabanje mu kibuga Twagirayezu Amani, Mutesasira Adamu, Kagaba Nicholas, Koumba Russel, Muhamad Kyeyune, Potty Masimango Fiston, Karanzi Joseph, Kubwimana Cedric, Murangamirwa Serge, Mbanza Caleb na Bishira Latif.

Abakinnyi ba Muhazi FC babanje mu kibuga

Mu gihe ku rundi ruhande APR FC yabanjemo Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Aliou Souane, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Denis Omedi na Djibril Ouattara.

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Ni umukino APR FC yaje gukina ari iya mbere ku rutonde rw’ agateganyo n’ amanota 61 irusha Rayons Sport ya kabiri amanota 2. Na ho Muhazi United FC yo ikaba yari ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’ amanota 30 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Ni umukino warimo ishyaka ryinshi

Amakipe yombi yifuzaga intisnzi y’ uyu munsi ku buryo bukomeye, ariko igitego cya rutahizamu wa APR FC Djibril Ouattara ku munota wa 33 w’ umukino gisiga iyi kipe yambara umukara n’ umweru ari yo itahanye amanota atatu.

Djibril Ouattara, Rutahizamu wa APR FC ni we wayitsindiye uyu munsi

Ni amanota atatu yahise ahesha iyi kipe kwegukana shampiyona, kuko mukeba wayo Rayons Sport byari bihanganiye igikombe yo yanganyije na Vision FC ubusa ku busa, mu mukino wari wahuje ayo makipe yombi na wo wabereye I Nyamirambo kuri Pele Stadium kuri uyu wagatandatu tariki 24 Gicurasi 2025.

APR FC yatsinze Muhazi FC kimwe ku busa

Kuganya kwa Rayons Sport kwatumye iyi kipe ihita igira amanota 60, mu gihe APR FC yo yagize 64 mu gihe ari umukino umwe gusa usigaye ngo shampiyona ishyirweho akadomo. Ibyaba byose rero muri uwo mukino wanyuma nta cyo byahindura ku uwatwara igikombe cya 2024-2025, kuko APR FCyamaze gushyiramo intera y’amanota ane.

Ni umukino wakurikiwe na Perezida wa APR FC Brig. General Deo Rusanganywa

APR FC iki akaba ari igikombe cya 23 cya shampiyona yegukanye, kikaba kandi ari n’ icyagatandatu yikurikiranya. Ni igikombe kandi iyi kipe itwaye gisanga icy’ Amahoro cya 2025 na cyo yatwaye muri Mata uyu mwaka, itsinze Rayons Sport 2-0

Abafana benshi ba APR bari baherekeje ikipe yabo I Ngoma

Ku rundi ruhande, Muhazi United FC yatsinzwe na APR FC, irasabwa gutsinda umukino uzayihuza n’ Amagaju FC kuwa kabiri utaha kugirango ibashe kuguma mu cyiciro cya mbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts