BREAKING

Imikino

APR FC yatsinze Gorilla FC 2-1 mu mukino w’ ishiraniro

Ikipe ya APR FC itsinze Gorilla FC bigoranye mu mukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda n’iminota 30 kuri Kigali Pele Stadium

Umukino watangiye amakipe yombi akina yigana ubona nta n’imwe ishaka gufungura. APR FC yatangiye kubona uburyo imbere y’izamu binyuze ku barimo William Togui ariko bakabupfusha ubusa.
11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

Ku munota wa 23 Gorilla FC yafunguye amazamu ku gitego cya Khalifa Traore nyuma yo gucenga neza ba myugariro ba APR FC.

Nyuma yo kubona iki gitego, ikipe ya Gorilla FC yatangiye guhererekanya umupira nayo igenzura umukino ndetse APR FC yanabona uburyo abakinnyi bayo bagasifurwa kurarira.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, APR FC yabonye kufura nziza iterwa na Djibrill Ouattara ariko ayitera mu rukuta. Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yaje ibona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na William Togui. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gusatira binashoboka ko yabona igitego cya kabiri.

Gorilla FC yakoze impinduka mu kibuga ku munota wa 60 havamo Nduwimana Franck, Khalifa Traore na Nizeyimana Omar, hajyamo Rutonesha Hesbon, Ndikumana Landry na Irakoze Darcy.

APR FC nayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Denis Omedi na Memel Dao hajyamo Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka.

Ku munota wa 75, APR FC yabonye kufura nziza ku ikosa ryakorewe Djibril Outtara aba ari na we uyitera ariko inyura hejuru hejuru y’izamu.

Hari aho Ndikumana Landry wa Gorilla FC yazamukanye neza umupira asigaranye n’umunyezamu ariko arekuye ishoti rinyura impande y’izamu kure.

Ku munota wa 90+4, APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na William Togui akoresheje umutwe ku mupira wazamuwe na Mugisha Gilbert muri koroneri.

Umukino warangiye ikipe y’Ingabo z’igihugu itsinze Gorilla FC ibitego 2-1, ihita ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 41 aho irushwa na Al Hilal ya mbere inota rimwe.

Shampiyona izakomeza Ejo Saa Cyenda aho Rutsiro FC izakina Marine FC, AS Muhanga ikine na Police FC, Musanze FC ikine na Rayon Sports naho Kiyovu Sports ikine na Gicumbi FC.

https://youtube.com/shorts/ku-V4r4mqEA?si=1qfTVQ8Bkp5otUad

https://youtube.com/shorts/KqUMqWCvpbY?si=VrZ0u0N1USq2el4d

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts