BREAKING

Imikino

APR FC yatangiye neza CECAFA itsinda Bumamuru 2-0

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2025, yatangiye neza itsinda Bumamuru FC yo mu Burundi ibitego 2-0.

Uyu mukino wa mbere wo mu Itsinda B, wabereye kuri Isamuhyo Stadium isanzwe ari iy’Ikipe ya KMC FC i Dar es Salaam muri Tanzania.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yari yahisemo gukoresha Ruhamyankiko Yvan mu izamu, imbere ye hari Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunussu mu gihe Byiringiro Gilbert yakinaga iburyo naho Bugingo Hakim agakina ibumoso.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Dauda Yussif, Ruboneka Bosco na Memel Dao bakinaga hagati, impande ziriho Hakim Kiwanuka na Djibril Ouattara mu gihe imbere hari William Togui.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yibonye mu mukino hashize iminota ine ibanza, yabyaje umusaruro ikosa ryakorewe kuri Memel Dao ku munota wa munani, Bugingo Hakim arihannye, umupira usanga Djibril Ouattara wegeye imbere awutanga umunyezamu wa Bumamuru FC, Ndayishimiye Azadie, awuboneza mu izamu.

Abakinnyi na Bumamuru nabanje mu kibuga

APR FC yashoboraga kubona penaliti ubwo William Togui yagwaga mu rubuga rw’amahina mu minota yakurikiyeho, umusifuzi agaragaza ko nta kosa ryabayeho.

Uyu rutahizamu wo muri Côte d’Ivoire wabonye amahirwe menshi ariko ntayabyaze umusaruro, yacomekewe umupira mwiza ku munota wa 23, acenga umunyezamu ariko myugariro akaba na Kapiteni wa Bumamuru FC arahagoboka, awushyira muri koruneri.

Abakinnyi ba APR bishimira igitego cya mbere

Uyu mukino wakiniwe ku izuba ryinshi, dore ko watangiye saa Sita z’amanywa, wagoye cyane APR FC mu gice cya kabiri, ariko ntibyayibujije kubona igitego cya kabiri ku munota wa 74 ubwo Memel Dao yinjiranaga umupira ku murongo, awuhinduye mu izamu usanga William Togui wawutanze umunyezamu akawuboneza mu nshundura.

APR FC yahise ikora impinduka eshatu; William Togui, Hakim Kiwanuka na Memel Dao basimburwa na Ngabonziza Pacifique, Lamine Bah na Niyibizi Ramadhan.

Izindi mpinduka ebyiri zakozwe ku munota wa 86 ubwo Iraguha Hadji na Aliou Souané basimburaga Djibril Ouattara na Dauda Yussif Seidu.

Raouf Memel Dao ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino, ahabwa ibihumbi 500 by’Amashilingi ya Tanzania (agera ku bihumbi 290 Frw).

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts