Ikipe y’ Ingabo z’ Igihugu APR FC yanyagiye Rutsiro FC ibitego bitanu ku busa.
Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade Umuganda. Umukino watangiye ikipe ya APR FC iri hejuru ndetse ku munota wa 3 gusa yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Djibril Outtara gusa umunyezamu wa Rutsiro FC aratabara.
Bidatinze Rutsiro FC nayo yaje kubona uburyo ku ishoti ryari rirekuwe na Makola Basilua Jeremie gusa umupira unyura hejuru y’izamu kure.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje kubona uburyo ku mipira yahindurwaga mu rubuga rw’amahina hashakwa abarimo Denis Omedi na Djibril Outtara ariko ntibayibyaze umusaruro.
Ku munota wa 38 APR FC yaje gufungura amazamu ku mupira Mugisha Gilbert yahaye Niyomugabo Claude nawe akoresha ukuguru kwe kw’ibumoso awuzamura mu rubuga rw’amahina ubundi Umunya-Burkinafaso, Djibril Outtara ashyiraho umutwe uruhukira mu nshundura.
Nyuma y’uko Rutsiro FC itsinzwe yakomeje kurangara ubundi ku munota wa 45 Nyamukanagira ibona igitego cya kabiri gitsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira yari abonye kubera amakosa ya ba myugariro.
Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje ikomeza gusatira n’ubundi gusa Denis Omedi akarata uburyo yabonaga.
Umutoza wa Rutsiro, Gatera Moussa yakoze impinduka mu kibuga gusa bikomeza kwanga.
Ku munota wa 66 umunyezamu wa Rutsiro, Matumele Arnold yakoze amakosa yihera umupira Mamadou Lamine Bah nawe ahita awushyira kwa Denis Omedi awushyira mu nshundura igitego cya 3 kiba kirabonetse.
Nyuma y’iminota 2; APR FC yabonye igitego cya 4 gitsinzwe na Mamadou Lamine Bah ku mupira yarahawe na Djibril Outtara.
Ku munota wa 76 ikipe y’Ingabo z’igihugu yabonye igitego cya 5 gitsinzwe na Victor Mbaoma wari winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira yarahawe na Niyomugabo Claude.
Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 5-0 ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 52 aho irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 2. Murera ifitanye umukino na Etincelles FC ku munsi wejo.
Indi mikino yakinwe, Bugesera FC yatsinze Marine FC 2-1, AS Kigali inganya na Mukura VS 1-1 naho Musanze itsinda Muhanzi United 1-0.
Kugeza kuri ubu amakipe atatu ya nyuma ni Marine FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 27, Muhanzi United iri ku mwanya wa 14 n’amanota 26 na Vision FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 20.