BREAKING

Imikino

APR FC na Rayon Sports zanganyije 0-0 ku munsi wa 20 wa Shampiyona

Umukino wahuje APR FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde wa Shampiyona n’amanota 43, mu gihe APR FC iyikurikiye n’amanota 41.

11 ba APR FC babanje mu kibuga

 

11 ba Rayons Sport babanje mu kibuga

Iby’ingenzi byaranze umukino:

  • Ku munota wa 90+4′ APR FC  ibuze igitego: Ruboneka Bosco ateye ishoti rikomeye, umupira ujya hejuru gato y’izamu.
  • Ku munota wa 90′ Iminota itanu y’inyongera yongewemo.
  • Ku munota wa 87′ Rayon Sports ihushije igitego: Aziz Bassane ateye umupira uca ku ruhande.
  • Ku munota wa 83′ Gusimbuza ku mpande zombi: Nshimirimana Pitchou na Denis Omedi basimbuwe, kimwe na Rukundo Abdul Rahman wa Rayon Sports.
APR FC na Rayons Sport zongeye kunganya
Abafana ba Rayons bari babukereye
  • Ku munota wa 79′ Ikarita y’umuhondo: Nshimirimana Pitchou ahawe ikarita akiniye nabi Muhire Kevin.
  • Ku munota wa 76′ Abafana babonye ibitego muri penariti z’abafana hagati ya Nyiragasazi na Malayika mu karuhuko k’igice cya mbere.
  • Ku munota wa 72′ APR FC ihushije uburyo bwiza: Mugisha Gilbert ateye umupira ujya hejuru y’izamu.
  • Ku munota wa 64′ Gusatira kwa APR FC: Niyomugabo Claude ahinduye umupira, ariko umunyezamu wa Rayon Sports awufata neza
APR FC na Rayons zanganyije ubusa ku busa
Abafana
  • Ku munota wa 50′ Ikarita y’umuhondo: Souleymane Daffe ahawe ikarita aziritse Ruboneka Bosco.
  • Ku munota wa 45′ Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kubona igitego.

      

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts