Rutahizamu usatira aca mu mpande, Amissi Cédric yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports FC yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Nyakanga 2025, ku kibuga cyo mu Nzove.
Rayon Sports FC iri gukora imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho iri gukomeza kwakira abakinnyi bashya ndetse n’abayisanzwemo bari kuyigeramo mu bihe bitandukanye.
Ubwo yakoraga imyitozo kuri uyu munsi, hagaragayemo Umurundi Amissi Cédric watanze abandi bakinnyi ku kibuga, atangira gukora imyitozo ya wenyine mu gihe abategereje.
Uyu mukinnyi bivugwa ko ari mu igeragezwa muri iyi kipe, yakomezanyije n’abandi imyitozo. Aba barimo na Rutanga Eric na we wanyuze muri Rayon Sports.
Mu Ukuboza 2023 ni bwo uyu mukinnyi yagaragaje amarangamutima ye, avuga ko akumbuye Rayon Sports, gusa na yo ikaba icyo gihe yaramwegereye ishaka kumusinyisha gusa ntibyakunda.
Mu mpeshyi y’umwaka ushize, Amissi yahise asinya masezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports. Icyo gihe yayikoreragamo imyitozo, gusa ntiyayikinira kuko yari mu bihano byo kutandikisha abakinnyi yahawe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Amissi Cédric wavuye muri iyi kipe mu 2014, yatwaranye na Rayon Sports Igikombe cya Shampiyona mu 2013, ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza banyuze muri ruhago y’u Rwanda mu myaka 10 ishize.