BREAKING

AmakuruImikino

Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya FIFA Series 2026

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya FIFA Series 2026, izabera i Kigali ku nshuro ya mbere.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2026, ni bwo abakinnyi bose bahamagawe bageze mu mwiherero, nyuma yo kugera kuri hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026.
Mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bageze mu mwiherero harimo abavandimwe batatu bakinira imbere: Mickels Joy Slayd ukinira FK Karvan, Mickels Joy Lance wa Saba Baku, na mukuru wabo Mickels Leroy Jacques wa Zira FK.

Abavandimwe Mickels Joy Slayd ukinira FK Karvan, Mickels Joy Lance wa Saba Baku, na mukuru wabo Mickels Leroy Jacques wa Zira FK.

Hari kandi Nshuti Innocent (Al Wafaq Ajdabia), Bizimana Djihad (CS Constantine), Niyo David (NK Veres Rivne FC), Muhire Kevin (Jamus SC), Mutsinzi Ange (Zira FK), Biramahire Abeddy (Assabah FC), Ndayishimiye Karl Matteo (KVC Wilrijk) ndetse na Kury Johan Marvin (AC Bellinzona).
Abakinnyi bakina imbere mu gihugu na bo bageze mu mwiherero, barimo aba APR FC: Byiringiro Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Claude na Nshimiyimana Yunusu, hamwe na Niyomugabo Claude ndetse na Niyongira Patience wa Police FC.

Rutahizamu Innocent Nshuti

Aba bakinnyi bose bakiriwe n’umutoza mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine, ari kumwe n’umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana, wagize uruhare rukomeye mu gutoranya abakinnyi bagize iyi kipe.
U Rwanda ruzatangira iyi mikino ruhura na Grenada, mu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro i Kigali.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts