BREAKING

Imikino

Amavubi yahamagaye abakinnyi azifashisha mu mikino afitanye n’ Algerie

Ikipe y’ igihugu y’ umupira w’amaguru Amavubi yasohoye urutonde rw’ abakinnyi izifashisha mu mukino wa gicuti ifitanye n’ ikipe y’ igihugu y’  Algerie mu kwezi gutaha.

Umutoza w’ iyi kipe Abdel Amourche yahamagaye abakinnyi 26 barimo 9 bakina imbere mu gihugu ndetse na 17 bakina hanze. Ni abakinnyi kandi barimo abahamagawe bwa mbere ndetse n’abatari baherutse guhamagarwa muri iyi kipe.

Mu batari baherutse guhamagarwa harimo rutahizamu Kagere Meddie ukinira Namungo FC yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzaniya waherukaga mu Amavubi mu myaka ibiri ishize. Ni mu gihe kandi abakinnyi bahamagawe bwa mbere ari Aly Enzo Hamon ukinira Angouleme CFC mu Bufaransa, Nkulikiyimana Darryl Nganji wa FCV Dender EH mu Bubiligi na Kayibanda Claude Smith wa Lutton Town mu Bwongereza.

Amavubi yahamagaye abakinnyi azifashisha mu mukino afitanye n’ Algerie muri Kamena

Muri rusange hahamagawe:

Abanyezamu: Ntwari Fiacre (watandukanye na Kaizer Chiefs), Buhake Clement (Ullensaker/KISA) na Ishimwe Pierre wa APR FC.

Ba myugariro: Niyomugabo Claude (APR FC), Aly Enzo Hamon (Angouleme CFC), Omborenga Fitina (Rayon Sports), Uwimana Noe Iman (Virginia Tech Soccer), Mutsinzi Ange (Zira FK), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clément (APR FC), Nshimiyimana Yunussu (APR FC), Kavita Phanuel (Birmingham Legion FC) na Ngwabije Brian Clovic (Blois Foot 41).

Abakina hagati: Nkulikiyimana Darryl Nganji (FCV Dender EH), Bizimana Djihad (Al Ahli Tripoli), Mugisha Bonheur (Stade Tunisien), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Kayibanda Claude Smith (Lutton Town) na Manishimwe Djabel (APR FC).

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (Sabail FK), Gitego Arthur (CB Beira), Kagere Meddie (Namungo FC), Rafael York (ZED FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Jojea Kwizera (Rhode Island FC) na Biramahire Abeddy (Rayon Sports).

Biteganyijwe ko abakinnyi b’Amavubi bari mu Rwanda bazahura ku wa 30 Gicurasi, bahite berekeza muri Algérie aho bazagera ndetse bakahahurira n’abavuye hanze ku wa 31 Gicurasi 2025.

Umukino wa mbere uzahuza ibihugu byombi uzabera kuri Stade Hamlaoui mu Mujyi wa Constantine tariki ya 5 Kamena, mu gihe uwa kabiri utaremezwa mu buryo budasubirwaho, uteganyijwe tariki ya 9 Kamena mu Mujyi wa Alger, umurwa mukuru w’ icyo gihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts