BREAKING

Imikino

Amavubi yageze muri Afurika y’ epfo aho afitanye umukino na Zimbabwe

Ikipe y’Igihugu Amavubi yamaze kugera muri Afurika y’Epfo aho igiye gukinira na Zimbabwe mu mukino w’Umunsi wa Munani wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, abakinnyi n’abandi baherekeje ikipe bageze mu mujyi wa Johannesburg, bacumbika muri Radisson RED Hotel.

Nyuma yo kuruhuka, biteganyijwe ko Amavubi akorera imyitozo y’umunsi wanyuma kuri Orlando Stadium, ari na ho uyu mukino uzabera ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025.

U Rwanda rufite amanota umunani mu Itsinda C, mu gihe Zimbabwe ifite amanota ane. Aya makipe aheruka guhura mu mukino wabereye kuri Stade ya Huye mu Rwanda, banganya 0-0.

Uyu mukino uza gukinwa nyuma y’uko Amavubi atsindiwe na Nigeria igitego 1-0, ibintu byagabanyije amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Mexique, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts