BREAKING

Imikino

Amavubi atsinze Zimbabwe biyongerera icyizere mu Itsinda arimo

Inkuru ya Ntibanyurwa Matata Christophe/peopletv.rw

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi itsinze Zimbabwe igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ku makipe y’ibihugu wabereye i Johannesburg muri Afurika y’ epfo.

Umukino utari woroshye nubwo Zimbabwe isa naho yamaze gusezererwa, yari imbere y’abafana bayo benshi ku kibuga kiri mu kirere cyegeranye n’icyabo.

Amavubi yatsinze Zimbabwe 1-0

Ku mupira wasanze Mugisha Gilbert ari inyuma y’urubuga rw’amahina yabashije kuwubika neza ugenda umurongo ugororotse winjira mu izamu, hari ku munota wa 39 w’umukino, ndetse igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Igice cya kabiri Zimbabwe yakomeje gukina ishaka kwishyura, ndetse wabonaga ko irusha Amavubi.

Mbere y’ uyu mukino Amavubi yaherukaga gukina na Nigeria kuwa gatandatu ushize,  aho urebye ababanje mu kibuga icyo gihe abenshi muri bo ari bo n’ ubundi bagarutse ku wa none bakinnye na Zimbabwe, ibishobora kuba byatumye bagaragaza umunaniro cyane mu gice cya kabiri.

Zimbabwe yagerageje uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego, ariko Ntwali Fiacre wari mu izamu akuramo iyo mipira yari mibi cyane igera kuri itatu.

Nubwo Mugisha Gilbert yafatwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino kubera igitego yatsinze ayo manota yayanganya na Ntwali Fiacre wagiye akuraho amipira yari yabazwemo ibitego ubugira gatatu.

Ikipe y’ u Rwanda ikaba ikomeje guhatanira itike yo kuzitabira igikombe cy’ Isi kizabera muri Mexico, Canada na Leta zunze ubumwe z’ Amerika umwaka utaha.

Amavubi akaba ari mu itsinda C aho ari kumwe na Afurika y’ epfo iyoboye itsinda, Nigeria, Lesotho, Benin ndetse na Zimbabwe.

Nyuma y’ umukino abakinnyi n’ abatoza  b’ Amavubi  mu byishimo

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts