BREAKING

Imikino

Al Merrikh SC yo muri Sudani yageze i Kigali ije gukina Shampiyona y’u Rwanda

Ikipe ya Al Merrikh SC yo muri Sudani yamaze kugera mu Rwanda aho ije gukina muri Rwanda Premier League, ikaba iri mu makipe abiri yo muri icyo gihugu yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda kubera intambara ikomeje mu gihugu cyabo hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa Rapid Support Force (RSF) kuva mu 2023.

Al Merrikh yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, yakirwa na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, hamwe n’abafana bari bitwaje amabendera n’ibirango by’iyi kipe.

Iyi kipe itozwa na Darko Nović, wahoze atoza APR FC, yavuze ko nubwo bafite intego yo guhangana neza, ikipe ikiri nshya kandi igizwe n’abakinnyi bashya benshi.

Yagize ati:

“Ni ikipe nshya, twaguze abakinnyi benshi. Ntabwo byoroshye gukina hano, yaba amakipe mato cyangwa amanini yose afite urwego rwiza. Ntitwavuga ko tuzatwara igikombe, ariko tuzagerageza gukora neza no guhangana n’amakipe yose.”

Biteganyijwe ko Al Merrikh SC izatangira gukina ku munsi wa munani wa Shampiyona, mu gihe Al Hilal SC, na yo yo muri Sudani, imaze iminsi i Kigali, izatangira ku wa mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025, ikina na AS Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts