Ikipe yo muri Libya ya Al Ahli Tripoli ikinamo Bizimana Djihad na Manzi Thierry yegukanye Igikombe cya Libya Super Cup, nyuma yo gutsinda Al-Ahly Benghazi, iba inshuro ya kabiri itwaye ibikombe byose bikinirwa muri Libya.

Uyu ni umwe mu mikino yari yaravugishije benshi muri Afurika ndetse no hanze yayo, kubera impamvu z’umutekano wawo byabaye ngombwa ko ukinirwa hanze ya Libya.
Tombola yabaye yagaragaje ko uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, ubera mu Misiri ndetse ukaba nta bafana bari ku kibuga.

Al Ahli Tripoli yaherukaga gutsinda Al-Ahly Benghazi ibitego 3-0, ikaba yasabwaga gusuburamo ibyo yakoze igatwara n’igikombe kiruta ibindi muri icyo gihugu.
Al-Ahly Benghazi yihagazeho ndetse amakipe yombi anganya 0-0 mu minota 90, hitabazwa penaliti. Walid Al Murghani na Gabriel Orok Ibitham ba Al-Ahly Benghazi bazihushije, iya Ismael Tajouri wa Al Ahli Tripoli na yo ivamo ariko ntibyabuza ikipe ye kubona itsinzi ya penaliti 4-3.

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Manzi Thierry, yakinnye uyu mukino wose, mu gihe mugenzi we Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, atagiriwe icyizere n’umutoza Hossam El-Badry.
Iki gikombe cyiyongereye ku cya Libya Cup ndetse n’icya Shampiyona ya Libya, iba inshuro ya kabiri mu mateka yegukanye ibikombe byose uko ari bitatu bikinirwa muri icyo gihugu.










