Inkuru ya Matata Ntibanyurwa Christophe
Umuhanzi Aime yaganirije abitabiriye iki gitaramo ku rugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana amazemo imyaka itari mike.
Uyu muhanzi wakunzwe n’abatari bake mu Rwanda yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo ndetse ahabwa n’umwanya arabaganiriza ku rugendo rwe rwa muzika amazemo igihe kitari gito.
Si Aime gusa kuko mu basusurukije abitabiriye iki gitaramo, harimo Keppa Nyirudushya, Isacal, MC Kandii&Musa, Muhinde, Umushumba, Nkirigito Clement na Joshua Comedian wari watumiwe.
Undi wari watumiwe muri iki gitaramo ni Umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tetero Solange waboneyeho n’umwanya wo gukangurira abacyitabiriye kwitabira irushanwa rya Youth Connekt rihemba abafite imishinga itandukanye.
Gusa iki gitaramo ntago cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru nk’uko byari bisanzwe kubera imvura yaje kugwa mbere y’igitaramo.
Ibi bitaramo bitegurwa n’umunyarwenya Farry Mercy biba kabiri mu kwezi aho ikindi giteganyijwe ku wa 9 Ukwakira 2025.