BREAKING

Imikino

Afrobasket: U Rwanda rwasezerewe nta mukino n’ umwe rutsinze

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yasezerewe mu gikombe cya Afurika idatsinze umukino n’umwe muri itatu yakinnye.

Ikipe y’ Igiugu ya Basketball yasezerewe mu marushanwa ya Africa nta mukino n’ umwe atsinze

Umukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere u Rwanda rwabarizwagamo rwatsinzwe na Cap-Vert amanota 75-62.

Ni umukino u Rwanda rwatangiye nabi cyane kuko agace ka mbere karangiye Cap-Vert yatsinze amanota 20-8.

Cap Vert yatsinze u Rwanda 75-62

Mu gace ka kabiri, rwagerageje kwihagararaho Ndayisaba Dieudonne na Prince bayitsindira amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye Cap-Vert iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 29 y’u Rwanda.

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje kurushwa bikomeye, kugeza umukino urangiye ari intsinzi ya Cap-Vert n’amanota 75 kuri 62 y’ u Rwanda.

Uyu mukino ukaba wujuje itatu U Rwanda rwatsinzwe muri aya marushanwa, rusezererwa rutyo.

U Rwanda rwatsinzwe na Cote d’ Ivoire mu mukino wa mbere muri aya marushanwa

Ubwo aya mrushanwa yatangiraga, U Rwanda mukino wa mbere rwawutsinzwe na Côte d’Ivoire amanota 78-70, mu ghe uwa kabiri wo rwawutsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 65-58.

RDC yatsinze U Rwanda 65-58.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts