BREAKING

Amakuru

AFC/M23 yatangaje ko yafashe umugi wa Uvira

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025.
Mu butumwa bwe Kanyuka yagize ati “Uyu munsi ikibazo cyakuweho, kandi turemeza ko umujyi wa Uvira wabohowe. Turasaba abaturage bagenzi bacu gusubukura ibikorwa byabo batekanye: AFC/M23 irahari kugira ngo ibarinde.”
Amakuru y’uko AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira yatangiye kumenyekana ku mugoroba wo ku wa 9 Ukuboza. Ingabo nyinshi za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR zari byamaze guhunga.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts