Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko bwiteguye gusubira mu biganiro bya Doha bigamije gushaka amahoro hagati y’uyu mutwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakizera ko amasezerano ya Washington ashobora kuzatuma n’i Doha hava umusaruro.
Freddy Kaniki Rukema Visi Perezida w’ihuriro AFC/M23 ushinzwe ubukungu n’imari ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 3 Nyakanga 2025, yavuze ko ubu bizeye ko Leta ya RDC yaba yarabonye ko ibiganiro bya Washington bitakemuye ikibazo mu buryo burambye.
Ati “Ubwo amasezerano ya Washington yasinywe kandi bikaba bigaragara ko aya masezerano atari yo gisubizo cyonyine ku kibazo, wenda azatanga amahirwe ku biganiro bya Doha ku buryo tugira ibiganiro bihamye bizageza ku musaruro w’amahoro tumaze igihe dutegereje.”
Ibiganiro bya Doha muri Qatar bihuza umutwe wa AFC/M23 na Leta ya RDC byitezweho gushyira iherezo ku mirwano imaze imyaka ine ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’ izo mpande zombi