BREAKING

Imikino

Abeddy Biramahire agiye kwerekeza muri Entente Sportive yo muri Algeria

Umukinnyi Abeddy Biramahire wakiniraga Rayon Sports, agiye kwerekeza muri Algeria aho azakinira Entente Sportive Sétifienne yo mu Cyiciro cya Mbere, akaba yemeye amasezerano y’imyaka ibiri.

Biramahire ni umwe muri ba rutahizamu b’Abanyarwanda bamenyereye gukinira amakipe yo hanze, gusa mu mwaka ushize yongeye kugaruka mu Rwanda aho yakiniye Rayon Sports mu mikino yo kwishyura.

Ni ibihe byari byiza kuri we kuko yayifashije gusoreza ku mwanya wa kabiri no gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, byahesheje iyi kipe y’Ubururu n’Umweru kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Uko kwitwara neza kwatumye Rayon Sports imwongera amasezerano y’imyaka ibiri, ariko yahise abengukwa na Entente Sportive Sétifienne yo muri Algeria akaba ari yo azakinira imyaka ibiri kuva mu mwaka utaha wa 2025/26.

Mu mwaka ushize w’imikino, Entente Sportive Sétifienne yasoreje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 41 muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Algeria.

Mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona yakinnye mu mezi atanu, Biramahire yatsinze ibitego bitanu, mu gihe mu y’Igikombe cy’Amahoro yinjije ibitego bine

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts