Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera ku bufatanye n’ubuyobozi bw’uturere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, batangiye igikorwa cyo kwegera abaturage hagamijwe kumva ibitekerezo by’imishinga izahabwa inkunga hakoreshejwe urwunguko ruturuka mu bukerarugendo bw’iyi Pariki mu mwaka wa 2025/2026.
Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Kayonza, aho ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera n’ubw’Akarere bahuye n’abayobozi b’amakoperative ndetse n’abahagarariye abaturage bo mu mirenge itandatu ikora kuri Pariki. Ni gahunda igamije guhitamo imishinga ifitiye abaturage akamaro, ishingiye ku byifuzo byabo n’inyungu rusange.
Ubuyobozi bwa Pariki bwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025/2026 hazasaranganywa miliyari 1.285 Frw, akomoka ku mafaranga Pariki yinjije mu bukerarugendo. Aya mafaranga agenerwa ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturiye Pariki no kubashishikariza kuyibungabunga.

Akarere ka Kayonza kazagenerwa miliyoni 857 Frw, akarere ka Gatsibo gahabwe miliyoni 142 Frw, mu gihe akarere ka Nyagatare ko kazahabwa miliyoni 285 Frw
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, ubwo yasuraga imirenge ya Rwinkwavu, Kabare na Ndego, yashimye uburyo abaturage batanga ibitekerezo bifite umumaro, anemeza ko ibyo bifuza bizitabwaho mu igenamigambi ry’akarere.
Yagize ati: “Iki ni igikorwa cyo kumva abaturage tugasuzuma ibibazo by’iterambere bakeneye ko bikemuka, kugira ngo imishinga dutegura ijye ishingira ku byifuzo byabo.”

Abaturage bo mu mirenge ikora kuri Pariki bagaragaje ibyifuzo bitandukanye birimo: kubakirwa ikigo cy’urubyiruko gitanga serivisi z’ubuzima, cyafasha mu gukumira inda z’imburagihe no kurwanya Sida n’izindi ndwara. kwegerezwa amazi meza mu bice bikunda kugira ikibazo cy’amazi. no kuvugurura ibigo nderabuzima, hanongerwamo serivisi abaturage bajya gushakira ku bitaro biri kure.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza n’ ubwa Pariki bashimiye abaturage ndetse babashishikariza kurushaho kubungabunga Pariki n’ibiyirimo. Pariki y’Akagera mu mwaka ushize yinjije miliyoni 4.7$, kimwe mu bigaragaza iterambere ry’ ibikorwa by’ ubukerarugendo ndtese n’akamaro ka Pariki ku baturage bayituriye










