
Mu masezerano Rwanda rwagiranye na Atlético de Madrid muri Mata 2025, binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), harimo ko iyi kipe izafasha abatoza bo mu Rwanda kongera ubumenyi.
Iyi ni yo mpamvu yatumye iyi kipe yohereza abatoza mu Rwanda, kugira ngo batange ubumenyi ku Banyarwanda baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu bafasha abakiri bato kuzamura impano.

Bitewe n’uko abatoza bitwaye muri aya mahugurwa bahawe, bamwe batoranyijwe kugira ngo bazajye muri Espagne kurushaho gukarishya ubumenyi mu kazi k’ubutoza ka buri munsi.
Muri abo batoza harimo Haruna Niyonzima wayobotse iyi nzira, uyu akaba ari umunyabingwi nyuma y’uko ahamagawe inshuro zirenga 100 mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Si we munyabigwi wenyine uri mu batoranyijwe kuko harimo na Sifa Gloria Nibagwire wakiniye amakipe atandukanye y’abagore ndetse akaba kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda y’Abagore.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Gshyantare 2026, bose bashyikirijwe impamyabushobozi zabo, mu muhango wabereye kuri Hoteli ya FERWAFA witabirwa na Perezida wayo, Shema Fabrice, n’abatoza boherejwe na Atlético de Madrid.

Abandi batoza batoranyijwe ni Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Blaise Itangishaka, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yasabye aba batoza gukora cyane ku buryo mu gihe kiri imbere bazaba ari bo batoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda yazanye Atlético de Madrid mu Rwanda. Ndanashimira mwe batoza batoranyijwe kugira ngo mujye kunguka ubundi bumenyi, hanyuma mugende mukore cyane ku buryo muzaba abakandida bo gutoza Amavubi mu myaka ine iri imbere.”

Atlético de Madrid imaze kwegukana Shampiyona yo muri Espagne inshuro 11, ubufatanye bwayo n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, yamamaza ubukerarugendo bwarwo mu buryo butandukanye burimo kugaragaza ibyiza by’u Rwanda muri Riyadh Air Metropolitano.









