BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

Abasirikari barenga 400 ba SADC bari muri Congo batashye banyuze mu Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki 22 Kamena 2025, abasirikari 461 bari mu butumwa bw’ Umuryango w’ ibihugu by’ Afurika y’Amajyepfo (SADC) bari mu butumwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi batashye banyuze mu Rwanda.

Ibikorwa byo gucyura izi ngabo bikaba byaratangiye ku wa 12 Kamena uyu mwaka, kuri uyu munsi hakaba hatashye abo muri Afurika y’ epfo 317 ndetse na 144 bakomoka muri Malawi.

Nk’ uko n’andi matsinda yatashye mbere byagenze, aba nabo binjiriye ku mupaka wa Grande Barriere uhuza U Rwanda na DRC bafata umuhanda Rubavu-Kigali- Rusumo, binjira Tanzania. Mu rugendo rwabo bakaba bari baherekejwe n’ inzego z’ umutekano z’ u Rwanda.

Ingabo zatashye none akaba ari bamwe mu basirikari ba SADC bari baragiye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gufasha icyo gihugu mu ntambara gihaganyemo n’ umutwe wa AFC/M23. Mur rusange ni ingabo zaturukaga mu bihugu bya Malawi, Tanzania n’ Afurika y’ epfo.

Nyuma y’aho umutwe wa M23 utsindiye ingabo za RDC, ukanigarurira intara ya Kivu y’ amajyaruguru, aba basirikare ba SADC bagumye mu mugi wa Goma, aho bari bacumbikiwe mu bigo bicungiwe umutekano n’ ingabo za M23.

Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu byo muri SADC n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, yemeje ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura amakimbirane yo muri RDC no mu karere muri rusange.

Nyuma y’ iyi nama, bashingiye ku myanzuro yayo, abakuru b’ibihugu bya SADC tariki ya 13 Werurwe 2025 bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’izi ngabo, basaba ko zitangira gucyurwa mu byiciro.

Ibikorwa byo gutangira gucyura izi ngabo byaratinze bitewe n’uko SADC yashakaga ko bakoresha ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.

Iki gihe AFC/M23 yasubije ko ibyo bigoye kuko iki kibuga cyangijwe cyane n’ urugamba rwabereye mu mujyi wa Goma.

Nyuma y’aho imishyikirano na AFC/M23 isaba gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma inaniranye, SADC yemeye ko izi ngabo zikoresha inzira yo kubutaka zinyuze mu Rwanda

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts