BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

Abasirikare batatu b’ U Rwanda baguye muri Mozambique

Ubuyobozi bw’Ingabo z’U Rwanda RDF bwatangaje ko abasirikare batatu b’ igisirikare cy’ URwanda biciwe mu ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique.

Aba basirikare bakaba baraguye mu gico batezwe ubwo bari mu kazi kabo ku itariki 3 Gicurasi uyu mwaka, mu ishyamba ry’ inzitane rya Katupa riherereye muri iyo ntara.

Muri iki gico batezwe kandi hakaba harakomerekeye bagenzi babo batandatu, mu gihe uruhande rw’ ibyo byihebe benshi bahasize ubuzima.

Katupa aho aba basirikare biciwe, ni ishyamba ry’inzitane rinini riri mu Majyaruguru y’Akarere ka Macomia. Ni hamwe mu ho ibyihebe byahungiye ubwo byirukanwaga mu tundi turere twa Cabo Delgado. Ako gace kahoze kagenzurwa n’Ingabo za SADC.

Mu mpera za 2023, Ingabo z’u Rwanda zarwanye bikomeye n’ibyihebe muri ako gace, zibasha kurokora abaturage bagera muri 600 bari barafashwe nk’imbohe.

Urupfu rw’abasirikare b’u Rwanda rubaye mu gihe u Rwanda ruri mu bikorwa byo gutoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bagire ubushobozi bwo kubasha kurinda igihugu mu gihe zizaba zishoje ubu butumwa.

Ingabo z’ U Rwanda

Hashize iminsi Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo guhiga ibyihebe mu bice bya Mucojo, byagenzurwaga na SADC.

Mu mpera za 2023, Umugaba w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Tiago Alberto Nampele, yabwiye itangazamakuru ko ibyihebe byarwanyijwe ku rugero rwa 95%.

Icyo gihe yagarutse kuri aka gace ka Katupa abasirikare b’u Rwanda biciwemo, agira ati “Mu majyaruguru y’Ishyamba rya Katupa, niho umwanzi ari. Ariko ni bake, ntabwo bafite ibirindiro aho hantu, oya ntabyo. Ni inkambi nto, barimuka cyane.”

Ahandi hose ibyihebe byari biri, yavuze ko byirukanywe, ubu hatekanye, ati “Byari mu duce twa Palma, Nangade, Muidumbe, Quissanga, Macomia na Mocimboa da Praia. Ubu umwanzi ari mu matsinda mato, navuga ko ibikorwa byo kumurwanya biri hagati ya 90% – 95%.”

Ubwo Ingabo z’u Rwanda zageraga mu Ntara ya Cabo Delgado, zahawe uturere dutatu, zirwanya ibyihebe birahunga. Byavuye mu Mujyi wa Palma na Mocimboa da Praia bihungira mu mashyamba y’inzitane y’ahitwa Katupa.

Guhera mu mpera z’umwaka wa 2023, nibwo Ingabo za SADC zari mu butumwa muri Mozambique, zatangiye gutaha. Byatumye ku wa 15 Gicurasi 2024, u Rwanda rwongera Ingabo muri Mozambique, zijya mu Karere ka Macomia ahari iza SADC.

Itsinda ry’ Ingabo na Polisi z’ U Rwanda mbere yo kujya mu butumwa I Cabo Delgado

Usibye Ingabo z’u Rwanda, muri Cabo Delgado izindi ngabo zihagaragara ni iza Tanzania, na zo ziri mu butumwa bushingiye ku masezerano yabayeho hagati ya Mozambique na Tanzania.

Nyuma y’ uko ibyihebe byo muri ibyo bice byize amayeri yo kujya bitega ibisasu mumayira ari muri iryo shyamba ry’ inzitane, Ingabo z’u Rwanda na zo zatangiye gukoresha kajugujugu mu bikorwa bya zo byo guhiga no guhashya abo barwanyi.

Mu 2024, hari imodoka y’Ingabo za Leta ya Mozambique, yaturikanywe n’ibisasu muri iryo shyamba.

Kuva u Rwanda rwakohereza Ingabo muri Mozambique kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe. Mu mpera za 2023, amakuru avuga ko ibitero by’Ingabo z’u Rwanda byasize ibyihebe bikuru birindwi byishwe.

Uwari umuyobozi mukuru wabyo, yishwe mu gico cy’ingabo z’u Rwanda ku wa 16 Kanama 2023. Ubu abayobozi b’uyu mutwe, bose ni bashya kuko abari basanzweho bapfuye.

Ibikorwa by’ Ingabo z’ U Rwanda na Polisi muri Mozambique biyobowe na General Major Emmy Ruvusha, akaba yungirijwe na Brig Gen Justus Majyambere uyoboye igice cy’Amajyepfo mu gihe igice cy’Amajyaruguru kiyobowe na Col Emmanuel Nyirihirwe.

Ni mu gihe kandi Umuyobozi w’Abapolisi b’ U Rwanda bari muri Mozambique ari CP William Kayitare yungirijwe na ACP Francis Muheto uyoboye igice cy’Amajyaruguru mu gihe Amajyepfo ayobowe na ACP Sam Rumanzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts