Abanyeshuri 89% batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye: Kayonza iyobora mu gutsindisha
Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa mbere tariki 1 Nzeri 2025 yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, igaragaza ko mu banyeshuri 106.079 bakoze ibizamini, 89% batsinze.
Muri bo, abahungu batsinze ku kigero cya 93,5% mu gihe abakobwa batsinze kuri 85,5%.
Minisitiri w’Uburezi, Dj Joseph Nsengimana, yavuze ko gutangaza amanota hakiri kare bigamije gufasha abatsinze gutangira kaminuza batabyinubira, n’abatatsinzwe na bo bakagira umwanya wo kongera kwitegura.
Ati: “Ubundi amanota yatangazwaga mu Ugushyingo cyangwa Ukuboza, bigatuma bamwe batakaza umwaka. Ubu twabikoze kare kugira ngo abatsinze bajye muri kaminuza, abatabikoze basubiremo batarakererwa.”

Uko abanyeshuri batsinze mu byiciro bitandukanye
- Mu burezi rusange, hiyandikishije 61.942, hakora 61.737, muri bo 83,8% baratsinze.
- Mu biga Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET), abatsinze bangana na 98%.
- Mu masomo mbonezamwuga, batsinze ari 89,8%.
- Mu buforomo, abanyeshuri 438 bose baratsinze.
- Mu biga mu mashuri y’abarezi (TTC), abatsinzwe ni barindwi gusa mu 3.829.
- Mu biga icungamutungo, mu 3.916 abatsinzwe ni 825.
Ku bijyanye n’amashami, mu biga siyansi 81,45% batsinze; mu bumenyamuntu 90,78%; mu ndimi 86,1%.
Abanyeshuri bahize abandi:
- Arengerwe Merci Alliance (Siyansi, Cornerstone Leadership Academy – Rwamagana): 96,06%.
- Kagemana Jean Lambert (Ubumenyamuntu, ES Cyabingo – Gakenke): 95,73%.
- Mugisha Abayo Jennifer (Indimi, College du Christ-Roi – Nyanza): 93,49%.
Uturere twahize abandi:
- Kayonza (96,9%), Kirehe (95,6%), Rulindo (94,9%), Ngoma (93,8%), Nyamasheke (93,6%).
Uturere twaje inyuma:
- Kamonyi (85%), Nyarugenge (87,1%), Gatsibo, Rutsiro na Karongi (88,6%).