Abanyarwanda baba muri Canada bateguye urugendo rw’amahoro rugamije gusabira ubutabera Erixon Kabera uherutse kwicwa arashwe n’abapolisi bo muri icyo gihugu.
Erixon Kabera w’imyaka 43 yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, agwa mu mujyi wa Hamilton nyuma yo kuraswa na polisi yo muri uwo mujyi.
Inzego z’umutekano zabanje gutangaza ko yarashwe nyuma yo gushaka guhangana na polisi bituma araswa arapfa, ariko nyuma inzego z’iperereza zatangaje ko Kabera nta mbunda yari afite kandi ko atigeze arwanya abapolisi.
Umuryango wa Erixon Kabera wari umaze imyaka 20 muri Canada wasabye ubuyobozi bw’iki gihugu ko wahabwa ubutabera, gushyira umucyo ku ntandaro y’urupfu rwe ndetse no kugaragaza ibyabaye mbere y’iraswa rye. Umugore wa nyakwigendera, Lydia Nimbeshaho, yashimangiye ko nubwo hari amakuru bataramenya akiri mu iperereza arimo n’umuntu bivugwa ko yahamagaye polisi avuga ko Kabera afite intwaro, ariko ko urebye uko yishwe ari ibya kinyamaswa.
Ati “Ntituramenya uwo muntu wahamagaye polisi. Hari amakuru menshi tudafite akiri mu iperereza, ariko ikigaragara bamurashe bamuturutse imbere abareba, ubwabo bavuze ko atigeze abarasa. Njyewe naramubonye mbere y’uko umwuka umushiramo burundu, uburyo bamwishemo, bamwishe nk’inyamaswa.”
Abanyarwanda batuye muri Canada batangaje ko ku wa 14 Ugushyingo 2024 guhera 6:00 z’umugoroba bazahurira ahazwi nka Hamilton City Hall bagakora urugendo rw’amahoro rwiswe ‘Justice for Erixon Kabera’ cyangwa ubutabera kuri Kabera.Ni urugendo rw’amahoro rugamije kwibuka Erixon Kabera no gusaba ko habaho ubutabera kuri we.
Umuryango wa Kabera Erixon urasaba ibisubizo by’ibibazo byinshi bikomeye bitarabonerwa ibisubizo kandi bigomba gusubizwa mu buryo bwuzuye, bwihuse kandi bugaragaza ukuri:
Bati“Kuki umukuru wa polisi yemeye ko amakuru y’ibinyoma asohoka avuga ko Erixon yari afite intwaro? Kuki umukuru wa polisi yihutiye kwerekana ibikomere by’abapolisi byatewe n’amasasu, nyamara raporo ya SIU ivuga ko Erixon atarashe kuri polisi? Kuki amashusho yafatiwe mu irembo aho iki gikorwa cyabereye atashyikirizwa umuryango? Kuki umuryango wa Erixon, n’abahungu be, bamenye urupfu rwe binyuze ku rubuga rwa HPS? Ni ikihe “gikorwa cyakekwaga mu gace” cyatumye Erixon yicwa nabi mu rugo rwe? Kuki amazina y’abapolisi bishe Erixon atagaragazwa mu ruhame?”
Uretse urwo rugendo rwateguwe ariko hari n’igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wa Erixon Kabera ku bijyanye no gushyingura ndetse no guharanira kubona ubutabera.


Inkuru y’Urupfu rwa Kabera Erixon
Urwego rushinzwe iperereza (Special Investigation Unit, SIU) rw’Intara ya Ontario, rwatangaje ko ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Gatandatu, abapolisi mu mujyi wa Hamilton uri hafi ya Toronto bahamagajwe kubera umugabo “uri kwitwara mu buryo buteye ubwoba”.
Mu itangazo, urwo rwego rukora iperereza ku myifatire y’abapolisi mu bibazo bahamagajwemo, ruvuga ko abapolisi “bavuganye n’uwo muntu”, rwongeraho ko “abapolisi babiri barashishije imbunda zabo” amasasu akamufata.
Mbere, SIU yabanje gutangaza ko habayeho kurasana, “bikavamo gukomereka kw’uwo mugabo, n’umupolisi, kubera amasasu”.
Nyuma uru rwego rwasohoye amakuru mashya ko “nta kiboneka ko uwo mugabo yarashe imbunda”, ntibasobanura niba hari imbunda yari afite.
Umukuru w’ihuriro ry’abapolisi muri Hamiliton yavuze ko atavuga ku byabaye kuko SIU ikiri gukora iperereza.
Abanyarwanda batandukanye batuye muri Canada basabye ubuyobozi bw’icyo gihugu gutanga ubutabera kuri Erixon Kabera.
Erixon yari Umunyarwanda w’intangarugero kandi wakundaga ibikorwa by’ubwitange mu baturage. Yari umuyobozi w’abakorerabushake ukomeye mu duce twa Hamilton na Toronto kandi azwi cyane mu guhuza abanyarwanda baba muri diaspora. Erixon yari n’umukozi wa Leta muri Canada Revenue Agency. Yasize abavandimwe, umugore we n’abana batatu b’imyaka 10, 13 na 17.
Bwana Kabera yari umujyanama mwiza muri Rwandan Canadian Healing Centre (RCHC), yari umunyamuryango w’intangarugero w’umuryango wabo hafi imyaka 10. Uburanga, guseka bisanzwe, gukundwa no kugira impuhwe byamurangaga. Yari umuyobozi wiyemeje kuzamura iterambere ry’abaturage be.
RCHC irasaba ko habaho iperereza ryimbitse kandi rinyuze mu mucyo ku byabaye byatumye Bwana Kabera apfa. Umuryango wabo ndetse n’umuryango nyarwanda muri Canada bakeneye kumenya ukuri. Bagize bati”Icyo twifuza ni uko ubuyobozi bwihanganira abaturage kandi impinduka zishingiye ku mategeko zigomba gukurikizwa kugira ngo ibi bitazongera kubaho.” Mu rwego rwo guha icyubahiro umusanzu we mu muryango, RCHC izashyiraho Ikigega cyo kwibuka Erixon Kabera kugira ngo arambe mu mitima y’abamukunda.










