BREAKING

AmakuruImibereho Y'Abaturage

Abanyarwanda baba mu Bushinwa bizihije Umuganura

Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, bizihije Umunsi Mukuru w’Umuganura.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 2 Kanama 2025, cyitabirwa n’abagera kuri 300, aho bagize umwanya wo kuganira ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi, ari yo “Umuganura, Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James, yibukije abitabiriye umuganura ko ari umwanya mwiza wo kuganuzanya bishimira ibyagezweho ndetse no gukomeza umuco w’indangagaciro zijyanye n’uyu munsi ndetse abashishikariza gukomeza gukunda igihugu birinda amacakubiri.

Ati “Umuganura ni umwanya wo kuganuzanya, kwishimira ibyagezweho, guhiga ibizakorwa umwaka utaha no gukomeza umuco n’indangagaciro zijyaye n’uyu munsi. Izo ndangagaciro harimo gukorana umurava, gukunda igihugu, ubumwe no kwirinda amacakubiri.”

Ambasaderi Kimonyo

Ambasaderi Kimonyo yakomeje ashimira Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bushinwa, inshuti, abaterankunga n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutegura igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umuganura.

Ibi birori byaranzwe no gusangira amafunguro ya Kinyarwanda, guha abana amata ndetse no guhemba abanyeshuli bashoje amasomo muri iki gihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts