U Rwanda rwakiriye abaturage barwo 208 batahutse kuri uyu wa gatanu, bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba Banyarwanda bakiriwe mu Karere ka Rubavu n’abarimo Umuyobozi w’aka karere, Mulindwa Prosper bakaba barimo abana 145, abagabo 9 n’abagore 54.
Batashye banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC, kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, bahasanga imodoka zibategereje kugira ngo banyuzwe mu kigo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusisi, gitangirwamo amahugurwa by’igihe gito.
Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibutse ryita ku mpunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie, tariki 24 Nyakanga 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye itangazamakuru ko abaturage batahutse bibukijwe kwirinda ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.
Ati “Abatahutse tubanza kubaha ubutumwa bubibutsa ko bagiye kubera ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside, tubibutsa amahitamo u Rwanda rwahisemo kugira ngo abe ariyo binjirana, tukabasaba kwirinda amacakubiri kandi bakanazirikana ko bakwiriye kubakira ubuzima bwabo k’ubumwe bubaganisha ku iterambere ryabo.”
“Aba baturage bagiye bahabwa inyigisho kenshi z’urwango na FDLR ari yo mpamvu tubasaba kwirinda amacakubiri.”
Meya Mulindwa yakomeje abibutsa ko bari mu maboko meza y’Igihugu kibakunda, abibutsa ko bagomba guhamagara abo basizeyo nabo bagataha.
Nibamara kubona ibyangombwa bibaranga, Leta izabaha impamba yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe, aho bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa Amadolari ya Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa Amadolari 113 ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45F rw.









