Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko ibiza byakomotse ku mvura yaguye hagati ya tariki 16 na 17 Kanama 2025 byahitanye abantu batanu mu gihe abandi 25 bakomeretse.
Kuva muri Nyakanga 2025 hatangiye kugwa imvura mu gihe byari bimenyerewe ko ibihe by’impeshyi nta mvura igwamo yanagwa ikaba nke cyane.
Muri Kanama ho abenshi bavugaga ko imvura igwa ku wa 15 gusa, umunsi Abakirisitu Gatolika bizihizaho Ijyanwa mu Ijuru rya Mariya ariko mu 2025 yaguye ari nyinshi ku wa 16 na 17 Kanama.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngonga Aristarque yabwiye itangazamakuru ko iyo igihugu kiva mu gihe cy’Icyi cyinjira mu Muhindo utangira muri Nzeri, ibihe biba biva mu bushyuhe bijya mu bukonje burimo imvura bityo hakabamo inkuba nyinshi.
Ati ‘’Ejo nimugoroba habaye inkuba nyinshi zatumye abantu batatu bitaba Imana abandi 11 barakomereka.’’
Yavuze ko nta mvura nyinshi imenyerewe muri Kanama ariko nanone ibiza biturutse ku nkuba n’imiyaga bijya bibaho.
Ati ‘’Ubusanzwe ntabwo ukwezi kwa Kanama ntabwo kurangwamo imvura…ariko ku wa 16 Kanama twagize imvura igwa hirya no hino mu gihugu ndetse no mu ijoro ryacyeye yaguye igeza no mu gitondo, icyo navuga ni uko muri icyo cyumweru cyose twagize impfu z’abantu zigera kuri eshanu, bane muri bo bishwe n’inkuba, umwe ni inzu yamugwiriye.’’
Abapfuye barimo abo mu karere ka Burera babiri, aka Gicumbi hapfuye umwe, mu Karere ka Ngororero hapfuye umwe n’umwe wo mu Karere ka Rusizi.
Ibiza bikomoka kuri iyi mvura kandi byakomerekeje abantu 25 barimo abo mu Karere ka Gicumbi, Gisagara, Kamonyi, Musanze, na Nyamasheke. Hangiritse kandi inzu 15.
Ngoga yasabye abantu ‘’kwitwararika kugira ngo yaba inkuba n’ibindi bitabatwara ubuzima.’’
Ati ‘’Ikindi ni imihindagurikire y’ibihe, na byo ntabwo twareka kubivuga. Ubusanzwe tumenyereye ko umuhindo ari wo ugaragaramo imvura utangira muri Nzeri. Kuba rero haguye iyi mvura yaguye hafi ijoro ryose ni cya kindi kinahamya ko ibihe bigenda bihinduka.’’
Ngoga yavuze ko uretse abantu n’inzu zangiritse hari n’ahagiye hagaragara umwuzure ariko udakanganye.
Ati ‘’Ibindi ni ukuba habaho amazi yuzura agafunga umuhanda, twabibonye nko muri Gatenga uyu munsi muri Kigali n’ahandi hirya no hino mu bishanga kubera imvura yaguye umwanya munini amazi yagiye azamuka ariko navuga ko ku bijyanye n’imigezi ntabwo yazamutse ku rwego ruri hejuru. Ni ukuzamuka by’umwanya muto ukongera ukamanuka.’’
Yahamije ko nubwo imvura yagwaga ari nyinshi ariko yacishagamo igahita, bituma nta myuzure yo ku rwego rwo hejuru yabayeho mu Rwanda hose.
Ngoga yashimangiye ko MINEMA ifatanyije n’uturere ifasha abangirijwe n’ibiza, hakabaho kwihanganisha ababuze ababo no kubafata mu mugongo.
MINEMA kandi isaba Abaturarwanda kwitwararika mu gihe imvura iguye umuntu ari hanze akinjira mu nzu, ugeze mu nzu akirinda gukoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi mu gihe hari inkuba zikubita, kwirinda kujya kureka amazi yo hanze n’ibindi.
Inasaba kandi kuzirika ibisenge neza ku buryo zidasamburwa n’umuyaga, no gusiburura imiyoboro itwara amazi y’imvura kugira ngo igihe imvura iguye amazi abone aho anyura yisanzuye.