BREAKING

Amakuru

Abahanzi bo mu Rwanda na Canada mu ndirimbo y’amateka yo gufasha imiryango itishoboye

Abahanzi batandukanye b’Abanyarwanda barimo Bruce Melodie, Bwiza, Marina, Juno Kizigenza, Knowless, King James na Nicole Musoni, bahuriye mu mushinga wo gusubiramo indirimbo Quand on est en amour ya Patrick Norman, umuhanzi w’Umunyacanada wamamaye cyane mu myaka ya 1980.

Uyu mushinga wateguwe na Institut La Voix des Profondeurs yo mu Rwanda ndetse na Projet Québec-Afrique yo muri Canada, ugamije gukusanya inkunga izafasha imiryango itishoboye yo mu Rwanda.

Bamwe mu bahanzi bari muri uyu mushinga

Indirimbo yakozwe mu gihe cy’amezi arenga atandatu, igaragaramo abahanzi basaga 150 bo muri Canada n’u Rwanda, harimo na Producer Loader. Biteganyijwe ko izakusanya miliyoni 2 z’amadolari ya Canada (angana na miliyari zirenga 2 Frw), yose akazifashishwa mu bikorwa by’ubugiraneza.

Producer Loader yakoze kuri iyi ndirimbo ndetse anayiririmbamo

Mu kumurika uyu mushinga ku wa 11 Nzeri 2025, abahanzi nyarwanda bagaragaje ko ari amahirwe n’icyubahiro kuba baratoranyijwe mu ndirimbo y’amateka kandi ifite intego y’ubumuntu.

Bruce Melody yatangaje ko yishimiye kuba mu ndirimbo yakuze yumva

Bwiza yavuze ko ari ibyishimo gukorana kuri iyi ndirimbo kuko y’ingenzi kandi ifite ubutumwa bukomeye.

Ku ruhande rwe, Bruce Melodie yashimangiye ko byamubereye nk’inzozi, anongeraho ko ari igikorwa cy’urukundo bagize uruharemo nk’abahanzi bashaka gutanga umusanzu mu muryango.

Umuhanzikazi Bwiza na we ari muri uyu mushinga

Ni mu gihe Marina na Juno Kizigenza bahurije ku kuba iyi ndirimbo izasiga umurage mwiza no gufasha Abanyarwanda bari mu bukene.

Marina yatangaje ko yishimiye kuba mu mushinga uamije gufasha Abanyarwanda batishoboye

Mu rwego rwo kuyimenyekanisha, mu Ugushyingo 2025 abahanzi nyarwanda bayirimo bazerekeza muri Canada mu bikorwa bijyanye na yo, ndetse hateganyijwe n’igitaramo gikomeye kizabera mu Rwanda kigamije gukusanya inkunga.

Uturutse i bumoso n Junior Giti, Arstide Gahunzire Basile Uwimana na Kate Gustave, bamwe mu bitabiriye iki gikorwa

Uyu mushinga ushobora kuba umwe mu miryango ihuza ibihugu bya Afurika na Canada binyuze mu muziki, kandi ukaba urugero rw’uko ubuhanzi bushobora kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abatishoboye.

Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bari muri uyu mushinga

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts