Itorero ry’Abahamya ba Yehova mu Rwanda ryatoranyijwe kwakira ikoraniro mpuzamahanga rizitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 40, barimo abarenga 3000 bazava mu bihugu bitandukanye by’Isi.
Ni ikoraniro mpuzamahanga rizamara iminsi itatu kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Kanama 2025, rikazabera muri Stade Amahoro.
Abarenga 3000 bazaturuka hanze y’u Rwanda, bazava mu bihugu 20 byo muri Amerika, u Burayi na Afrika.
Biteganyijwe ko bazitabira ibikorwa by’ubukerarugendo muri Kigali n’ahandi hantu nyaburanga hirya no hino mu gihugu.
Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryo muri uyu mwaka rizasobanura uko abantu bakorera Imana mu buryo yemera.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Migambi François Regis, yagize ati “Muri iyi Si yuzuyemo ibibazo, gukorera Imana mu buryo yemera ni ikintu cy’ingenzi cyadufasha guhangana na byo dufite icyizere cy’ejo hazaza. Abantu benshi bafite icyifuzo gikomeye cyo gusenga Imana mu buryo yemera kandi bifuza kugira ukwizera gukomeye. Iri koraniro rizagaragaza uko gukorera Imana mu buryo yemera byadufasha mu mibereho yacu, ndetse n’uko byadufasha kugira icyizere cy’ejo hazaza.”
Abazitabira iri koraniro mpuzamahanga bazabasha kurikurikira mu Kinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Ururimi rw’Amarenga y’Ikinyarwanda.
Muri iryo koraniro hazerekanwa filimi ishingiye kuri Bibiliya yerekana ubuzima bwa Yesu hano ku Isi ivuga ngo “Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu.”
Iyo filimi izerekanwa mu byiciro bitatu, kandi buri munsi hazajya herekanwa icyiciro kimwe.
Biteganyijwe ko ibizigishwa byose bizaba bishingiye kuri Bibiliya, kandi bizagaruka ku masomo abantu bavana ku nyigisho za Yesu.
Inyigisho zose, imfashanyigisho zose zitangirwa ubuntu kandi nta maturo yakwa.
Buri mwaka Abahamya ba Yehova bategura amakoraniro abera hirya no hino ku Isi kandi nyuma y’imyaka mike bategura amakoraniro mpuzamahanga abera mu bihugu bike biba byatoranyijwe bikakira abashyitsi baturutse hirya no hino. Ibyo bituma basabana, bakamenya imico y’ahandi kandi bakakirana.
Abahamya ba Yehova batangiye gukorera mu Rwanda mu wa 1970, bahabwa ubuzima gatozi mu wa 1992.
Muri uyu mwaka amakoraniro mpuzamahanga azabera mu bihugu 13 byatoranyijwe ku Isi harimo n’u Rwanda ruryakiriye bwa mbere.