BREAKING

Politiki

Abepiskopi Gatolika b’ u Rwanda n’u Burundi basabye ifungurwa ry’ imipaka

Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB), ryasabye ibihugu byombi kuganira ku ngingo zirimo gufungura imipaka, yafunzwe muri Mutarama, 2024.

U Burundi bimaze igihe bufunze imipaka ibuhuza n’ U Rwanda

Iri shyirahamwe ryagaragaje iki cyifuzo nyuma y’inama yarihurije mu Rwanda, kuri Saint Joseph mu Karere ka Ngoma. Ni inama yagarutse ku bijyanye n’imibereho myiza, ingamba zo kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’ibijyanye no kurushaho guteza imbere ukwemera kwa Kiziliya.

Abitabiriye iyi nama, barimo abasenyeri n’abandi bayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika mu bihugu byombi, bagaragaje ko bidakwiriye ko imipaka imara igihe kinini ifunzwe, kuko byagize ingaruka ku baturage ndetse no ku bucuruzi.

Abepiskopi bo mu bihugu byombi basabye ko imipaka ifungurwa.

U Burundi bwafunze imipaka, buvuga ko bwifuza kohererezwa abagize uruhare muri coup d’etat muri icyo gihugu, mu 2015, mu gihe u Rwanda ruvuga ko amategeko mpuzamahanga atarwemerera kohereza abantu mu gihugu baje bahunga.

Aba Bepiskopi bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro biri gukorwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi, bashimangira ko “gufunga imipaka bigira ingaruka ku izamuka ry’ubukungu n’imibereho myiza. Turasaba abayobozi gukoresha ubwenge mu gusubiza ibintu uko byahoze ndetse no guteza imbere ubumwe hagati y’ibihugu byacu.”

Aba Bepiskopi bagaragaje uko ifungwa ry’ iyi imipaka ribangamiye byinshi.

Banaganiriye kandi ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo, bashimangira ko bashyigikiye ibiganiro hagati y’impande zihanganye mu gukemura amakimbirane. Banaboneyeho kunenga ibijyanye n’imvugo z’urwango zishyigikirwa na Leta ya RDC, zikagira uruhare mu kongera ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi.

Ku bijyanye n’uburezi, bagarutse ku ngingo zirimo guteza imbere ireme ry’uburezi hagati y’ibihugu byombi, ndetse banagaragaza impungenge ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa urubyiruko.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts