Kuri uyu wambere tariki 30 Kamena 2025, abanyeshuri bagera ku bihumbi 220 basoje umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza hirya no hino mu gihugu, batangiye ibizamini bya Leta bisoza icyo cyiciro.
Abatangiye ibizamini barimo abakobwa 120,635 ndetse n’abahungu 100,205, harimo kandi abafite ubumuga 642.
Igikorwa cyo gutangiza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku rwego rw’igihugu cyabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Filippo Smaldone, mu Karere ka Nyarugenge, cyitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu Mashuri NESA, Dr. Bahati Bernard n’abandi batandukanye.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye abanyeshuri gukorana ubushishozi n’ubwitonzi bakirinda umuco wo gukopera, anasaba abarimu bahagarariye site zikorerwaho ibizamini gukora akazi kabo kinyamwuga.
Ati “Turabasaba ko batsinda. Ubundi ibyerekeye ibizamini aba ari ukugira ngo berekane cyangwa umuntu amenye ko bize bakaba baramenye ibyo bize.”
Yongeyeho ati “Muri ibi bihe habayeho gahunda yo gusubira mu masomo cyane ku bana, ubwo twizeye ko hashobora kuzagaragaramo impinduka nziza mu mitsindire.”
Ku bijyanye n’abanyeshuri bashobora gukopera cyangwa bagakopezwa ibizamini, Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko ari umuco ukwiye gucika burundu.
Ati “Uwo ntabwo ari umuco ukwiye kubaho, aho byagiye bigaragara habayeho ingamba kugira ngo ntibyongere gushoboka. Uko ibizamini biza bifunze turizera ko ntaho bizaba muri uyu mwaka. Ntabwo ari ibintu bikwiye kubaho na gato.”
Minisitiri Nsengimana yavuze kandi ko abana bafite ubumuga butandukanye hari uburyo bwo gufashwa bagakora ibizamini uko bikwiye kuko ari uburenganzira bwabo kandi bugomba kubahirizwa.
Ati “Abana bafite ubumuga nabo bagomba kwiga, ni abana nk’abandi. Nk’aha hari abana bafite ubumuga bwo kutumva, bakoresha ururimi rw’amarenga mu kwiga, ubwo rero no kubazwa, amabwiriza bahabwa bakoresha urwo rurimi kandi barafashwa. REB yagiye ishyiraho gahunda zijyanye n’uko abana bafite ubumuga bashobora kwiga kandi bagatsinda.”
Yasabye ababyeyi gukomeza kwita ku banyeshuri bagiye mu biruhuko mu gihe cy’amezi abiri, asaba n’abanyeshuri kwirinda ubuzererezi ahubwo bagaharanira kugira icyo bafasha ababyeyi babo muri ibyo biruhuko.
Yerekanye kandi ko gahunda nzamurabushobozi ku banyeshuri batari batsinze neza ibizamini mu myaka bigamo, izakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo bafashwe kuzamura ubumenyi bwabo.
Mu bana batangiye ibizamini, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwatangaje ko harimo 17 bagizwe na 16 b’abahungu n’umukobwa umwe bagororerwa mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare.
Abo bana bakorera kuri site imwe n’abandi biga ku ishuri rya GS Nyagatare.
Biteganyijwe ko n’abandi banyeshuri bazakora ibizamini bya Leta byaba ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’abarangiza amashuri yisumbuye mu mashami atandukanye bizatangira ku wa 9 Nyakanga 2025.
Ni mu gihe ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiye uyu munsi byo bizakorwa mu gihe cy’ iminsi itatu.