BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturageUbuzima

Abafite ubumuga bwo kutabona basaba ko inkoni zera ziboneka byoroshye mu Rwanda

Mu Rwanda, bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko bahura n’imbogamizi mu kubona inkoni yera, kubera igiciro cyayo kihenze ndetse no kuba itaboneka hose mu gihugu. Basabye ko yashyirwa mu mavuriro na farumasi, ikanagurirwa ku bwishingizi bwo kwivuza.

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera wabereye mu Karere ka Huye.

Ndayishimiye Etienne wo mu Karere ka Gisagara, avuga ko akenera inkoni kugira ngo agende neza, ariko akavuga ko zihenda kandi zikabura aho kuzigurira.
Ati: “Inkoni yera irahenda kandi nta n’aho wabona wayigurira byoroshye. Ibi bituma ntaho napfa kujya, bikampeza mu bwigunge.”

Umubyeyi we Vumuriya Marie Louise avuga ko akenshi aba ari kumwe n’umwana we mu gihe akeneye kujya ahantu, bitewe n’uko nta nkoni agira. Agaragaza ko umwana we yahuguriwe kuyikoresha, ariko ko kubona iyi nkoni ari ikibazo gikomeye.

Ingabire Severain, nawe utabona, asaba ko inkoni zagera mu gihugu hose, zikaboneka nk’imiti cyangwa amadarubindi y’amaso.
Ati: “Tubasha kubona imiti muri farumasi cyangwa amadarubindi y’amaso, ariko inkoni yera nta handi wayibona mu Rwanda uretse mu Bitaro by’Amaso bya Kamonyi n’ibya Kabgayi gusa.”

Mugisha Jacques, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), avuga ko bari gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo inkoni ziboneke byoroshye.
Ati: “Turi gukora ubuvugizi kuri Minisiteri y’Ubuzima n’Urwego rw’Ubwiteganyirize kugira ngo zigere muri farumasi z’uturere, bityo umuntu wese uzikeneye abone hafi.”

Mugisha Jacques, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB)

Ku munsi wo kuzirikana akamaro k’inkoni yera, hatanzwe inkoni 300 zavuye mu baterankunga zizahabwa abatabona. Kugeza ubu, inkoni yera iciriritse igura hafi $40 (arenga 56,000 Frw).

Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 17, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Tubona, kurenza imboni”. Inkoni yera yatangiye kubaho mu 1921, igafatwa nk’ikimenyetso cy’umuntu utabona mu bandi, mu rwego rwo kumurinda impanuka cyangwa ibindi bibazo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts