Kuri uyu wambere tariki 4 Kanama 2025 mu karere ka Buhesera i Gako mu ishuri rya Gisirikare Abasirikare 81 basoje amasomo abinjiza mu cyiciro cy’ Aba officier bato mu ngabo z’ u Rwanda.
Ni icyicaro kandi binjiranyemo n’ impamyabumenyi z’ icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Aho muri bo abofisiye bato 20 bafite ipeti rya Lieutenant bize Ubuvuzi n’abandi 61 bafite ipeti rya Sous-Lieutenant bize ibijyanye n’Ubumenyi mu bya Gisirikare nyuma yo gusoza masomo mu gihe cy’imyaka ine ku bufatanye bwa Rwanda Military Academy, Gako na Kaminuza y’ U Rwanda

Mu Ijambo rye muri uyu muhango, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabwiye aba bofisiye 81 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ko impazankano bambaye ndetse n’impamyabumenyi bahawe atari ibimenyetso gusa, ahubwo ko bishimangira icyizere cyo kurinda no gukorera abaturage.

Uyu muhango witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Pacifique Kayigamba Kabanda, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph n’abandi bayobozi batandukanye.
Muri uwo muhango Minisitiri Marizamunda yibukije abafosiye basoje amasomo ko nubwo bayasoje hari byinshi bikomeye bibategereje bishingiye ku cyizere Abanyarwanda babafitiye.
Yagize ati “Nabibutsaga ko n’ubwo muvuye hano, mufitiwe icyizere gikomeye n’igihugu cyose nk’abasirikikare bahawe ubumenyi ndetse bakanigishwa, mukwiriye kuzirikana ko mwinjiye mu Isi ihinduka kandi irimo ibibazo bishingiye ku bujura bw’ikoranabuhanga n’imihindangurikire y’ibihe. Uburezi mwahawe nizeye ko bwabateguriye guhangana n’ibyo bibazo biri hanze.”

Yakomeje abibutsa ko impuzankano bambaye atari umurimbo gusa ahubwo ko ari ikimenyetso cy’icyizere abaturage bazabagirira kugira ngo babarindire umutekano ndetse banabahe serivis nziza.
Ati “Impuzankano mwambaye ntabwo ari umurimbo ahubwo ni ikimenyetso cy’icyizere abaturage babategerejeho mu kubarinda ndetse no kubaha serivisi nziza mu mirimo mugiye kujyamo.”

Minisitiri Marizamunda kandi yasabye aba bofisiye ko bakwiriye kuba abayobozi beza b’intangarugero aho kugira ngo barangwe no gutanga amategeko ahubwo bakarangwa no kubaha.
Ati “Muzabe intangarugero, abo muyobora muzabubahe kandi mubahe agaciro kandi ntimuzibagirwe ko icyubahiro kiruta ibindi mu gisirikare ari ukurinda abadashoboye kwirinda. Ku miryango y’abasirikare muteraniye hano, mukwiriye kugira ishema kubera ko mwashyigikiye aba bayobozi bakiri bato mu gihe cy’imyitozo ikomeye bari barimo.”

Ishuri rya Gisirikare rya Gako ryashinzwe mu 1999 rikaba ryigisha abasore n’inkumi batoranyijwe kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye bakongererwa ubumenyi, indangagaciro, imikorere n’imyifatire myiza biranga umwuga wa gisirikare.
Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2015, iri shuri ryatangiye kwigisha amashami arimo Ubuvuzi rusange, Engineering, Ubumenyi mu bya gisirikare ( Social and Military Science).

Mu 2022, hongewemo andi mashami ane ari yo imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire.
Abasoje amasomo none ni abize amashami y’Ubuvuzi ndetse n’Ubumenyi mu bya gisirikare.









