BREAKING

AmakuruKwibukaPolitiki

“Icyubahiro n’ubunyangamugayo by’ Ingabo zacu ntibishobora guhindurwa n’ibihano cyangwa ibitutsi” Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano zifite icyubahiro n’ubunyangamugayo bishingiye ku myitwarire myiza yaziranga, kandi ko bidashobora guhindurwa n’ibihano cyangwa ibitutsi bituruka mu mahanga.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 7 Mata 2026, ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yavuze ko imyitwarire myiza iranga ingabo z’u Rwanda ifite inkomoko mu rugamba rwo guhagarika Jenoside rwakozwe n’Ingabo za RPA Inkotanyi.
Yagize ati: “Umuco n’imyitwarire biranga ingabo z’u Rwanda uyu munsi bikomoka kuri ibyo bihe bikomeye. Ni byo biyobora imyitwarire y’ingabo zacu ziri mu butumwa bw’amahoro mu mahanga kandi zagiye zibyubahirwa hose.”
Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu gihe mu ntangiriro za Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bazo, izishinja guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo u Rwanda rwahakanye ibyo birego.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ibyo bihano cyangwa ibitutsi bidashobora gusiba amateka meza y’ingabo z’u Rwanda mu myaka 32 ishize, zirimo uruhare rwazo mu kugarura amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye by’Isi.
Ati: “Rwose nta bihano cyangwa ibitutsi biturutse hanze bishobora guhindanya icyubahiro n’ubunyangamugayo bw’ingabo n’inzego z’umutekano z’u Rwanda kuko ziri mu zishoboye wasanga ahantu hose. Nzageza iki kibazo cy’ibihano ku rwego rwo hejuru kugira ngo numve impamvu y’aka karengane.”
Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda bazi neza ingaruka z’ubuhezanguni, bityo ko badashobora kubwihanganira. Yavuze ko Leta y’u Rwanda ishyira imbere kurinda abasivili, ari na yo nkingi y’imiyoborere y’igihugu nyuma ya Jenoside.
Ati: “Nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda twahisemo kwiyubakira igihugu cyacu twese hamwe, bijyana n’isezerano ryo kutazigera twemera ko politiki ya Jenoside yongera kugira aho ishinga imizi.”
Yongeye gushimangira ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nubwo hari abagerageza guhungabanya umutekano warwo, barimo abahurira mu nama zitandukanye zirimo n’i Kinshasa.
Ati: “Mbibabwire, Jenoside ntiyakongera kuba hano nubwo twumva urusaku… ibyo byose ni urusaku, ntacyo byabyara cyatugiraho ingaruka nk’ibyabaye hano.”
Umukuru w’Igihugu yanavuze ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakiri umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside, ugiteza umutekano muke mu karere, bigatuma u Rwanda rukomeza gushyira imbere ingamba z’ubwirinzi.
Yagaragaje ko kudaha agaciro iki kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bishobora guteza akaga, ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gusaba abafatanyabikorwa barwo gufatanya mu kuyirwanya aho guhanira igihugu cyirwanaho.
Ati: “Ikitubeshaho u Rwanda muri iki gihe ni ubumwe bw’Abanyarwanda no kuba twemera ko dufite uburenganzira bwo kubaho mu mutekano no kubana mu mahoro n’abandi.”
Perezida Kagame yasabye ko abazavuka ku Banyarwanda bazaraga igihugu gitekanye, cyunze ubumwe kandi gifite ubushobozi bwo guhangana n’icyo ari cyo cyose cyashaka kugihungabanya, ashimangira ko ari inshingano z’iki gihe kubishyiramo imbaraga.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts