BREAKING

Imikino

Ibihugu umunani byitabiriye FIFA Series biteye ibiti byabyitiriwe

Ibihugu umunani byitabiriye imikino ya FIFA Series 2026 iri kubera i Kigali, byakoze igikorwa cy’Umuganda Rusange, aho byateye ibiti bizabyitirirwa mu rwego rwo gusiga amateka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), cyitabirwa n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse n’ab’andi makipe arimo Grenada, Estonia, Kenya, Tanzania, Macau, Aruba na Liechtenstein.

Umuganda witabiriwe kandi n’abaturage batuye mu Murenge wa Remera, aho bose bahuriye hamwe mu gikorwa cyo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko iki gikorwa ari ikimenyetso gikomeye kizahora mu mateka ya ruhago nyarwanda.

Yagize ati: “Amakipe yose umunani yitabiriye imikino ya FIFA Series 2026, yitabiriye Umuganda Rusange usanzwe uba buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.”

Yakomeje ashimangira akamaro ko gutera ibiti, ati: “Hari abashobora kubibona nk’igikorwa gito, ariko mu by’ukuri ni ingenzi cyane kuko ibiti bifasha mu kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, bikazagirira akamaro ibisekuru bizaza.”

Mu biti byatewe, harimo umunani byahawe amazina y’ibihugu byitabiriye iri rushanwa, mu rwego rwo kubika amateka no gukomeza guteza imbere ubufatanye mu mupira w’amaguru.

Imikino ya FIFA Series 2026 irakomeje kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, aho Tanzania izakina na Macau bahatanira umwanya wa gatatu mu Itsinda B, mu gihe Liechtenstein izahura na Aruba ku mukino wa nyuma w’iryo tsinda.

Ku wa Mbere, hateganyijwe indi mikino irimo uzahuza Kenya na Grenada bahatanira umwanya wa gatatu, mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakina na Estonia mu mukino usoza Itsinda A.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts