Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe, yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro nzima, gukoresha neza imbuga nkoranyambaga no gukomeza kwimana u Rwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Werurwe 2026, mu Nama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, yanatorewemo abayobozi bashya.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe, yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro nzima, kwirinda gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, kurinda isura y’Igihugu, rurwanya imvugo mbi n’amacakubiri kandi rukimana u Rwanda.
Ati “Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rukwiye kugaragaza ubudasa no kuba intangarugero muri byose rugira isuku, ikinyabupfura, ubunyamwuga na serivisi inoze aho muri hose. Mube urugero rwiza mu miryango yanyu, by’umwihariko mu midugudu mubamo mube intangarugero mu kazi, mu mashuri no mu buyobozi. Mube urubyiruko rutanga ibisubizo aho muri hose.”
Yakomeje ati “Ndabashishikariza guharanira kubaka igihugu muri za nkingi zose tugenderaho, mushyire ingufu mu ikoranabuhanga, mufite amahirwe abenshi babanjirije badafite yo kuba mugendana n’ikoranabuhanga rigezweho. Ku mbuga nkoranyambaga muhuriraho turabasaba kuba intangarugero mu kugaragaza ukuri, mwirinde ibibi bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, murinde isura y’igihugu cyacu, murwanye ibinyoma n’amacakubiri kandi mukoreshe izo mbuga neza nk’intwaro yo kubaka no guteza imbere u Rwanda, murwimane.”
Yanasobanuye ko urubyiruko aho ruri hose rugomba guhesha isura nziza u Rwanda.
Ati “Mujye mwibuka aho muri hose haba imbere mu gihugu ko muranga u Rwanda, imyitwarire yanyu, imvugo n’ubikorwa bigomba kurangwa n’ubunyangamugayo, ubupfura, ubwitange n’urukundo rw’igihugu.”
Yashimiye abayobozi bacyuye igihe, imbaraga n’umurava bakoresheje, yibutsa ko kandi bikwiye kuzaranga komite nshya yatowe
Ati “Birabasaba gukoresha ingufu nyinshi kurusha aba mbere kugira ngo mugere kuri byinshi kurusha ibyo bagezeho byiza kandi mubyubakiyeho, tubitezeho impinduka mu iterambere zihuse rirambye ariko ntimugire impungenge twese nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi twiteguye gufatanya namwe kugira ngo mugere ku nshingano zanyu.” Yeretse urubyiruko ko Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, aha agaciro urubyiruko muri gahunda zose z’Igihugu kandi ko kumushimira byuzuye ari ukuba ku isonga mu gushyira mu bikorwa ibyo yifuza.
Yarusabye gukura amaboko mu mifuka, rugashyira hamwe, rugahagurukira iterambere ariko kandi rukirinda ingeso mbi.
Mugisha Ernest ni we watorewe kuyobora Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi aho azungirizwa na Rwagitare Nelly watorewe kuba Visi Perezida.
Hatowe kandi Kwizera Urindwa Esther ku mwanya w’Umunyamabanga.

Ushinzwe Imiyoborere myiza ni Nuru Mupenzi Israel, Ubukungu hatorwa Marie Valantine Niyodusingiza, Imibereho myiza hatorwa Icyoyishakiye mu gihe Ushinzwe Ubutabera ari Kayiteshonga Kesly.
Mugisha yerekanye ko agiye gufasha urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no gusigasira ibyagezweho.
Ati “Munyemerere duhige, twizeze ko tugiye twiyemeje guhindura imyumvire tukitwara nk’abatsinzi koko. RPF turi abatsinzi kandi urubyiruko ni twe ahazaza h’igihugu cyacu. Ibyo twagezeho uyu munsi byagizwemo uruhare n’ababyeyi bacu ariko kubirinda no kugira ngo n’ibindi byinshi tuzabigereho bizadusaba ko twebwe nk’urubyiruko dufatanya tugahuriza hamwe impano zacu.”

Ibyagezweho n’urubyiruko
Mu myaka ibiri ishize, mu mirimo irenga ibihumbi 700 yahanzwe, iy’urubyiruko irenga ibihumbi 570, ni ukuvuga 81%.
Imishinga irenga 3.700 y’urubyiruko yafashijwe kubona igishoro, binyuze muri gahunda nyinshi. Urugero ni Youth Connekt, TVET Youth Challenge, ArtRwanda-Ubuhanzi nanjye nanyuzemo n’indi.
Izi gahunda zageze hose mu gihugu kandi urugendo rurakomeje.
Urugaga kandi rwagize uruhare mu kubaka inzu zirenga 1300 z’abatishoboye, rwubaka uturima tw’igikoni, ubwiherero, rusana ibibuga by’imyidagaduro n’ibindi.
Urubyiruko kandi rwanagize uruhare mu guharanira ko abana badata ishuri n’abaritaye rukagira uruhare muri gahunda zo kubasubiza mu ishuri.
Urubyiruko kandi muri Ejo Heza rwizigamiye arenga miliyari 4,8 Frw.
Urubyiruko rurenga miliyoni 2,6 rwitabiriye ubukangurambaga bugamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abarenga miliyoni 3,9 bitabira gahunda y’intore mu biruhuko.









