Uzamukunda Pudentienne yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku FPR-Inkotanyi, mu matora yabereye mu Nama Nkuru ya Gatandatu y’uru rugaga yabaye ku wa 21 Werurwe 2026.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni mutima w’urugo, ni umusingi w’umuco, ubumwe n’iterambere ry’umuryango.”
Mu bayobozi bashya batowe ku rwego rw’Igihugu, Uzamukunda Pudentienne yagizwe Perezida, yungirizwa na Kabega Emilienne, mu gihe Umunyamabanga ari Mukandayisenga Virginie.

Abandi bayobozi batowe barimo:
- Ushinzwe Imiyoborere: Niyotwambaza Hitimana Christine
- Ushinzwe Ubutabera: Umurerwa Ninette
- Ushinzwe Imibereho myiza: Marie Alice Kayumba Uwera
- Ushinzwe Ubukungu: Mbonyumutwa Kangabo Maryse
Uzamukunda Pudentienne asanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta wa Young Women’s Christian Association (YWCA), ufasha abagore n’abakobwa.

Ibyagezweho mu myaka ibiri ishize
Muri iyi nama, hagarutswe ku bikorwa by’Urugaga rw’Abagore rwa FPR-Inkotanyi mu myaka ibiri ishize, birimo:
- Gahunda ya “One Hundred Women”: Yafashije kuzamura abagore 100 batishoboye muri buri Murenge, buri umwe ahabwa igishoro cya 100,000 Frw.
- Gahunda ya “Triple Roles”: Ifasha ababyeyi guhuza inshingano z’urugo, ububyeyi n’iterambere.
- “Umugore mu Cyerekezo 2050”: Ishishikariza abagore gukorera hamwe no kwigira.
Kuva mu 2023 kugeza mu 2025, FPR-Inkotanyi yagize uruhare mu gutera inkunga imishinga y’abagore, kubafasha kwihangira imirimo no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu makoperative.
Abagore kandi bakanguriwe kwizigamira binyuze muri gahunda ya Ejo Heza, ndetse abatishoboye bafashwa kubakirwa inzu no guhabwa amatungo.

Uruhare mu mibereho myiza n’iterambere
Urugaga rwagize uruhare mu:
- Gusubiza mu ishuri abana bari bararutaye
- Kurwanya igwingira n’imirire mibi
- Kurwanya isambanywa n’inda ziterwa abangavu
- Guhuza imiryango yari ifite amakimbirane
Mu rwego mpuzamahanga, abagore bamwe bitabiriye ibikorwa mu bihugu birimo u Bushinwa na Ethiopia, ndetse bakira intumwa zaturutse muri Cuba.

Icyerekezo cya 2025–2027
Mu myaka ibiri iri imbere, FPR-Inkotanyi irateganya:
- Gukomeza guteza imbere umuco wo kwigira
- Guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza
- Gushishikariza abagore kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari
Mu ijambo rye, Uzamukunda Pudentienne yavuze ko yiteguye gufatanya n’abagore mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yasabye abanyamuryango kurushaho kwitabira gahunda z’umuryango no kuzishyira mu bikorwa.
Na ho Visi Chairperson wa FPR-Inkotanyi, Uwimana Consolée, yagaragaje ko nubwo hari byinshi byagezweho, hakiri urugendo rurerure rwo gukomeza guteza imbere abagore.









