Mu ijoro ryo ku wa 16 Mutarama 2026, umuhanzikazi France Mpundu yakoze igitaramo cye cya mbere cyihariye cyabereye muri Institut Français du Rwanda, gitanga ibyishimo byinshi ku bitabiriye.

Iki gitaramo cyari mu buryo bwa Live, aho France Mpundu yaririmbanye n’itsinda ry’abacuranzi n’abamufasha mu majwi, bituma ijwi rye n’umuziki we bigera ku bantu mu buryo bw’umwimerere.

Yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane zirimo “Nzagutegereza”, “Umutima”, “Nabikoze” n’izindi nyinshi. Yongeye no kuririmba indirimbo “Over” yakoranye na Juno Kizigenza, wanamushyigikiye ajya ku rubyiniro, bituma igitaramo kirushaho gushimisha abantu.

Nyuma y’isaha irenga ari ku rubyiniro, France Mpundu yasoje igitaramo, ariko bigaragara ko abakunzi be batari bahaze, kuko bakomeje kugaragaza ko bifuza izindi ndirimbo.
France Mpundu umaze kwigarurira izina mu muziki w’u Rwanda, aherutse no kwitabira irushanwa The Secret Story ryabereye ku nshuro ya kabiri muri Afurika y’Epfo, aho yasoreje ku mwanya wa kane.
Muri iryo rushanwa kandi, yahavuyemo yungutse umukunzi, wanahise amwambika impeta, bombi biyemeza gutangira urugendo rwo kubana nk’abashakanye.









