Kuri uyu wagatatu tariki 7 Mutarama 2026 nibwo byari biteganyijwe ko uyu wamamaye mu kuvanga imiziki aburana ifungwa n’ ifungurwa by’ agateganyo mu rukilo rw’ ibanze rwa Nyarugenge.
Ubwo yahabwaga umwanya mu rukiko, uregwa yavuze ko atiteguye kuburana kuko atari azi ko aburana uyu munsi.
Abamwunganira mu mategeko ari bo Me Utazirubanda Gad na Me Uwamahoro Marie Josée na bo babwiye umucamanza ko batabonye umwanya uhagije wo kwiga no kuganira n’ umuclient wabo ku birego aregwa, kuko dossier y’ ubushinjacyaha yashyizwe muri system ku itariki 5 Mutarama 2026, bakihuza na yo ku itariki 6 Mutarama 2026, bityo ko ku itariki ya 7 Mutarama 2026 batahita baburana kuko batabonye umwanya uhagije wo kwiga no gutegura urubanza.
Ubwo uruhande rw’ ubushinjacyaha rwahabwaga umwanya, rwemeye ko ubusabe bw’ uregwa bufite ishingiro ariko bwongeraho ko indi itariki itangwa, uregwa n’ abamwunganira batazatanga indi mpamvu yatuma habaho isubikwa.
Shema Arnaud De Bosscher uzwi ku izina rya Dj Toxxyk akurikiranywe ibyaha birimo ibifitanye isano n’ impanuka yakoze mu rukerera rwo ku itariki 20 Ukuboza 2025 mu mugi wa Kigali ahazwi nko kuri Peyaje arii byo gutwara ikinyabiziga yanyonye ibisindisha no kwica atabigambiriye agonze umupolisi ushinzwe umutekano wo ku muhanda. Harimo kandi n’ ikirego kijyanye n’ ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza.
Uru rubanza rukaba ruzasubukurwa ku itariki 14 Mutarama uyu mwaka.









