BREAKING

Imikino

Shampiyona y’ u Rwanda: Amakipe azajya akina imipira yakozwe na Prostar Sports

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League (RPL), rwatangaje ko rwinjiye mu bufatanye bushya n’ikigo cyo muri Nigeria, Prostar Sports International, kizajya gitanga imipira ikoreshwa n’amakipe yo muri shampiyona mu mikino yose.
Mu buryo busanzwe, mu mikino ya sgampiyona, amakipe yakinaga imipira y’ikipe yakiriye, kandi iyo kipe yagiraga uburenganzira bwo kubuza ko hari umupira w’ikipe yasuye wagaragara mu kibuga igihe cy’umukino. Mu gihe mu kwishyushya buri kipe yakoreshaga iyayo.
Binyuze muri aya masezerano mashya y’imyaka itatu, RPL yatangaje ko Prostar Sports International ari yo izajya ikora umupira wemewe uzifashishwa mu mikino yose ya shampiyona kuva muri Mutarama 2026, mu rwego rwo kongera ubuziranenge bw’ibikoresho bikoreshwa mu mukino.
RPL yagize iti: “Prostar Sports International ni yo izajya ikora umupira wemewe wo gukina mu mikino yose ya RPL mu myaka y’imikino itatu iri imbere. Mu bufatanye twagiranye, izajya itanga imipira y’igzweho yo ku rwego rwo hejuru, ihuza n’ibipimo mpuzamahanga kandi ikwiriye amarushanwa akomeye.”
Ubuyobozi bwa RPL bwatangaje ko gukora no gukwirakwiza iyi mipira byamaze gutegurwa, ndetse amakipe yose azatangira kuyihabwa ku buntu guhera mu kwezi kwa Mutarama 2026.
Umuyobozi Mukuru wa RPL, Jules Karangwa, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Yagize ati:
“Kuba dukorana na Prostar Sports International bizatuma amakipe yacu akoresha umupira wizewe kandi ufite ubuziranenge. Ni indi ntambwe mu rugendo rwo guteza imbere shampiyona yacu no kuyongera ubunararibonye.”
Ku ruhande rwa Prostar Sports International, iki kigo cyavuze ko cyishimiye kugera ku isoko ry’u Rwanda no gutanga umusanzu mu iterambere rya ruhago yo mu karere.
Umuyobozi Mukuru wa Prostar, Paul Maduakor, yavuze ko ari amahirwe akomeye gukorana na RPL. Yagize ati:
“Twiyemeje gutanga imipira yo ku rwego rwo hejuru izafasha shampiyona gutera imbere kandi igafasha abakinnyi kugira ubunararibonye bwiza bwo gukina mu kibuga.”
Umupira mushya wa RPL uzaba ukozwe mu ikoranabuhanga rigezweho kandi wubakiye ku isura n’umwihariko by’u Rwanda. Uzatangira gukoreshwa mu mikino yo muri 2026, nyuma yo guhabwa amakipe yose yitabira shampiyona.
Kugeza ubu, Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere igeze ku Munsi wa 11 uzakinwa kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2025.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts