BREAKING

Imikino

Ba Depite Mukabalisa na Nyabyenda begukanye imidali mu marushanwa ya EAS

Depite Mukabalisa Germaine yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa ku maguru metero 400 n’uw’Umuringa muri metero 100, naho Nyabyenda Damien yegukana uwa Feza muri metero 400, mu Mikino ihuza Abadepite n’Abasenateri bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba [EAC].

Depite Mukabalisa Germaine yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa ku maguru metero 400 n’uw’Umuringa muri metero 100, na ho Nyabyenda Damien yegukana uwa Feza muri metero 400.

Ni imidali begukanye mu mikino ihuza Abadepite n’Abasenateri bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Depite Mukabalisa Germaine yegukanye imidali mu marushamwa yo kwiruka y’ Inteko ya EAC

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 6 kuzageza ku ya 15 Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, hari kubera imikino ihuza abagize Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byo muri EAC.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihataniye imidali, aho rwitwaje abakina Volleyball mu bagabo n’abagore, abakina kumasaha, abakina golf n’abasiganwa ku maguru.

Depite Mukabalisa Germaine witwaye neza mu marushanwa aheruka yabereye mu Rwanda, yongeye kwigaragaza yegukana Zahabu mu gusiganwa ku maguru metero 400 n’uw’Umuringa muri metero 100.

Si we gusa uri guhagararira u Rwanda neza, dore ko na Nyabyenda Damien yegukanye uwa Feza muri metero 400.

Depite Nyabyenda Fabien yegukanye umudali wa Feza mu husiganwa 400M

Depite Mukabalisa Germaine amaze kwandika izina muri iyi mikino kuko mu mwaka wa 2023 na bwo yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa metelo 400, mu gihe mu 2022 yari yegukanye uw’Umuringa mu mikino yabereye i Juba muri Sudani y’Epfo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts