Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 15, bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Uganda gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’amashuri.
Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6-9 Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Kampala hazahurira ibihugu 10 byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati kugira ngo bihatanire itike yo kuzakina imikino ya nyuma ihuza ibigo by’amashuri mu 2026.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitwaje amakipe abiri, aho mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ari bwo bose bahagurutse i Kigali berekeza ahazabera iyi mikino ya ‘2026 CAF African Schools Championship CECAFA Zonal Qualifiers’.
Mbere y’uko abakinnyi bahaguruka bajya muri iyi mikino, bahawe impanuro n’ umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ubutegetsi n’Amategeko muri FERWAFA, Louise Ndengeyingoma, abasaba kuzatahana umusaruro mwiza.
Ati “Mufite ibendera ry’Igihugu mu gatuza kanyu. Mwite ku mikino mugiyeho, mugaragaze ikinyabupfura, kandi ntimuzatandukanye amashuri n’impano zanyu. Urugendo mutangiye si urwo gutsinda umukino umwe, ahubwo ni urugendo rwo kugeza u Rwanda ku gasongero.”
Ibihugu bizakina iri rushanwa mu bagabo ni u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda na Somalia. Mu bagore ni Uganda, u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Tanzania na Sudani y’Epfo.
Iyi mikino yahuriyemo abana bafite impano mu gusifura muri gahunda y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), ikazanatangirwamo amahugurwa y’abatoza ku rwego rwa D.










