Uwari umukinnyi wo hagati wa Manchester City na FC Barcelona, Yaya Touré, yongeye kuzamura umwuka mubi umaze imyaka hagati ye n’umutoza Pep Guardiola, amushinja kumufata nabi no kumwima agaciro ubwo yari umutoza we.
Ibi byagarutse kandi ubwo bongera gukorana muri 2016 muri Manchester City, aho Guardiola yongeye kumushyira ku ruhande, ibintu byateje impaka n’akarengane kasakajwe cyane n’umujyanama wa Yaya Touré mu by’umupira.
Mu kiganiro yakoze kuri Shene ya YouTube yitwa ZACK, Yaya Touré w’imyaka 42 yatangaje ko Guardiola amufata nk’inzoka, ndetse yemeza ko ubwo yari umutoza we yamufataga nk’umuntu udafite agaciro.
Yagize ati ” Si mubona nk’umugabo, mubona inzoka. Umutoza wa Barcelona yarampamagaye icyo gihe ambwira ko ngaruka, kuko nari nkenewe. Ariko umugore wanjye arambwira ngo ugiye kumva ibyo bitabapfu? Yagukojeje isoni, yagufashe nabi none arashaka ko uguma aho? Reka tujye muri Manchester City.”
Yaya Touré yakomeje avuga ko Pep Guardiola yamwicazaga igihe cyose muri Saison, maze aza kubona umwanya yitwaye neza mu gikombe cy’isi cya 2010 maze yongera gushaka kumugarura muri FC Barcelona.
Yagize ati ” Uyu mugabo ntiyankinishije umwaka wose, ariko nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’Isi cya 2010, ashaka kunsubiza muri FC Barcelona. Umugore wanjye yahoraga ambwira ibye, akamwita ‘Shitani’, ngo si umugabo mwiza, ni umuntu mubi. We amubona nk’umuntu mubi utagira ineza.”
Yaya Touré yatojwe na Pep Guardiola muri FC Barcelona, ntibyagenda neza kuko yaje kumusezerera yerekeza muri Manchester City nyuma yongera kumusanga muri iyi kipe yo mu bwongereza nabwo ntibakorana neza arongera aramusezerera ari naho uru rwango rwose rwagiye ruturuka.
Nubwo Yaya Toure yise Pep Guardiola inzoka ariko uyu mutoza kugeza ubu arimo gukorana na mukuru we witwa Kolo Touré nk’umutoza we wungirije muri Manchester City.









